RFL
Kigali

Ni nde wari kumenya ko inshuti ye magara ari we mwanzi iyo itaza kumugambanira?

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:18/01/2021 14:26
1


Umuntu ni mugari ahinduka buri munsi, none kuki tugira abo twizera tukababwira ibyacu byose ngo ni inshuti?. Ese ubu wowe uri kunyumva iri jambo ‘inshuti’ urisobanura ute? Bati: "Inshuti nyanshuti uzayibona mu bibazo".



Ese uwo mwahuriye mu byishimo kuki we ataba inshuti kandi yagufashije kwishima? Uyu muntu wita inshuti yawe biramworohera kumenya byinshi kuri wowe kubera ko umuha umwanya uhagije, ukamubwira byinshi bikwerekeyeho. Aba azi neza aho uri umunyembaraga nke ku buryo mugize aho muhurira bitaba ngombwa ko muhatanira ikintu kuko yakigutwara bitamugoye, kubera ko aba akuzi neza.

Umva iyi nkuru!

Bamaze igihe kinini ari inshuti basangira akabisi nagahiye, umwe muri bo yaje kugira amahirwe abona akazi akuramo amafaranga menshi, ni uko wa wundi utaragiraga akazi akajya aza kumureba kubera ko bari inshuti. Uyu utaragiraga akazi yagiraga ikibazo cy’amafaranga agahita ajya kureba inshuti ye, akayibwira ikibazo afite kugira ngo arebe ko yamufasha kigakemuka. 

Maze ya nshuti nayo yahindutse munyakazi, itangira kujya ingenzura ibitekerezo bya mugenzi we yifashishije ifaranga. Undi nawe utaragiraga akazi yabona ibyo afashwa na mugenzi we akibwira ko ari ubunshuti. Nawe si ukwivamo ye akavuga n'akari imurori kuko yumvaga ko uwo abwira ashobora kumubikira ibanga. 

Munyakazi amaze kumva igihangayikishije umusore yamuremyemo icyizere arangije atangira kumugira nk'igikoresho cye. Uwagizwe n'inshuti ye nk'igikoresho yarabibonye arangije afata umwanzuro wo kumugendera kure, gusa ababazwa n’amabanga y’ubuzima bwe yamubwiye. Ubu ababajwe n'uburyo ibyo yabwiye munyakazi byose akomeje kubyumva muri rubanda. Nawe arimo kuririmba agira ati: “Uwari inshuti yabaye umwanzi”.

Ese ko rimwe na rimwe ko hari igihe inshuti zacu zihinduka abanzi, tujye tubaho nta bantu twizera dushobora kubwira ibyerekeye ubuzima bwacu?. Munyakazi yaragiye akusanya ibitekerezo n'ibyiyumviro by'inshuti ye kubera ubushobozi yari afite arangije ashaka kumufata nk'igikoresho cye. Ndibaza kuki twemera kugira inshuti kandi tuzi neza uburemere bw'ijambo rivuga ngo 'Inshuti yawe niyo igutanga'?. Ese ni iki twakora kugira ngo uwari inshuti adahinduka umwanzi?.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josiane nitegeka3 years ago
    Ndakunda





Inyarwanda BACKGROUND