RFL
Kigali

Justin Timberlake n’umugore we Jessica Biel bibarutse umwana wa kabiri

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/01/2021 8:57
0


Umuhanzi w’ikirangirire Justin Timberlake yatangaje inkuru nziza ko we n’umufasha we Jessica Biel bibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu.



Justin Timberlake wamamaye ku isi hose biturutse ku buhanga akorana indirimbo ze ndetse n’ijwi rye ry’agahebuzo, kugeza ubu uyu mugabo abarirwa mu banditsi beza b’indirimbo bakora injyana ya R&B,Pop. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo What goes around comes back around, Mirror n’izindi nyinshi.

Abinyujije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kazi Ellen DeGeneres Justin Timberlake yatangaje ko yibarutse umwana wa kabiri w’umuhungu. Justin kandi yavuze ko umwana wabo yavutse neza ndetse afite ubuzima bwiza.

Mu magambo ye Justin Timberlake yagize ”Umwana twibarutse arashimishije cyane, kuva yavuka dufite ibyishimo byinshi ndetse turashima Imana yaduhaye umwana mu bihe bikomeye nkibi”.

Yavuze ko uyu mwana w’umuhungu bibarutse bamwise Phineas. Justin Timberlake n’umugore we Jessica Biel bakaba bari basanzwe bafitanye umwana w’imfura yabo w’umuhungu witwa Silas bibarutse mu mwaka wa 2015.

Justin Timberlake wakoze ubukwe mu mwaka wa 2012 na Jessica Biel nyuma y'uko bari bamaze imyaka 4 bakundana. Jessica Biel akaba ari umukinnyi wa filme yagiye agaragara muri filime nyinshi zakunzwe n’abatari bacye zirimo nkiyitwa The A Team yakinannye na Bradley Cooper hamwe na Liam Neeson.

Justin Timberlake yasoje ikiganiro yagiranye na Ellen DeGeneres avuga ko umuryango we ufite ibyishimo byinshi kandi ari gukora ibishoboka byose kugirango abe umubyeyi mwiza ku bahungu be babiri amaze kugira.

Src:www.hollywoodreporter.com,www.theshaderoom.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND