RFL
Kigali

CHAN 2020: Covid-19, nyirabayazana ku myenda y'Amavubi yavugishije benshi amangambure

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/01/2021 7:39
1


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryasohoye itangazo ryisegura ndetse rinagaragaza ikibazo cyabaye ku mwambaro w'ikipe y'igihugu.



Nyuma yaho Amavubi amuritse imyenda azakoresha mu mikino ya CHAN 2020, abanyarwanda ndetse n'abakurikiranira hafi umupira w'amaguru mu Rwanda, batangiye kwibaza kuri iyo myenda kuko uburyo yari ikozwemo bwari bwaragaragayeho mu myaka itambutse. Ikindi cyagoye abantu kwiyumvisha, ni imyenda abazamu bazakoresha muri iyi mikino kuko yari yanditseho amazina yabo ariko habanje gusibwa ijambo Rwanda.


Abakinnyi ba Amvubi biteguye kwitwara neza muri Cameroun

Mu itangazo rigenewe abanyarwanda, ubuyobozi bwa FERWAFA butangira busaba kugira icyo buvuga ku myambaro Amavubi yaserukanye mu mikino ya CHAN 2020. Ubuyobozi buvuga ko ubwo hitegurwaga iyi mikino,  FERWAFA ifatanyije na Minisiteri ya Sporo, batumije imyenda mishya yo gukinisha muri CHAN yagombaga kuba kuva ku wa 4 Mata 2020 kugeza ku wa 25 Mata 2020. Gusa ngo kubera ko igihe cyari gihari kitari gihagije ngo Sosiyete yambika Amavubi ibe yamaze gukora umwenda mushya, hafashwe ingamba zo gutumaho umwenda mushya ariko barebeye mu myenda yari iri mu ruganda.


Umwenda w'Amavubi uteguye gutya

Ku bijyanye n'uko imyenda y'abazamu byagaragaye ko amazina yanditseho habanje gusibwa ibindi byari biriho, binyuze muri iri tangazo ubuyobozi bwa FERWAFA burasobanura neza icyabiteye. "Nubwo muri rusange imyenda y'abakinnyi yanditsweho amazina yabo kandi bigakorwa hubahirijwe amabwiriza atangwa na CAF, byaje kugaragara ko habayeho ikosa ku myenda y'abazamu kuko yaje yanditseho izina ry'igihugu kandi yaragombaga kuza nta kintu cyanditseho kugira ngo hazandikweho amazina y'abakinnyi. 

Mu gushaka igisubizo, hahise hatumizwa indi myenda y'abazamu ariko bitewe n'icyorezo cya Covid-19, iyo myenda ntiyabashije kuzira igihe nk'uko byari biteganyijwe, ari nayo mpamvu yatumye imyenda y'abazamu yandikwaho amazina habanje gusibwa ibyari byanditseho mbere". 

Imyenda y'abazamu niyo yateye abantu kwibaza byinshi

Amavubi afite umukino wayo wa mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 18 Mutarama 2021 aho aza gucakirana na Uganda, Maroc igakina na Togo, dore ko zose ziri mu itsinda rimwe rya gatatu (C).


Itangazo rya FERWAFA rigenewe abanyarwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishimire said damien3 years ago
    Comite ya ferwafa niyegure ntacyo umaze irigutuma tundindira mumupira wamaguru rwose





Inyarwanda BACKGROUND