RFL
Kigali

Mbebayinzungu uvuga ko yavutse yapfuye akazuka yasubije abari bazi ko avukana na King James anakomoza kuri Meddy na Bruce Melody

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:17/01/2021 19:39
0


Mbebayinzungu uzwi cyane mu ma filime nyarwanda akaba n'umuhanzi ukora injyana ya Hiphop yavuze ku makuru avugwa ko avukana na King James anagaruka kuri Meddy wakuyeho inyinya ye abihuza no kuba Bruce Melodie ariyo mpamvu akunzwe cyane muri iyi minsi.



Mu kiganiro Mbebayinzungu yagiranye na InyaRwanda Tv ubwo yabazwaga ku bivugwa ko yaba avukana na King James bitewe n'ukuntu basa cyane, ntiyabyemeye ariko nanone ntiyabihakanye kuko yavuze ko abantu bose bavukana kuko bafite amaraso amwe kandi bakomoka hamwe. 

Yabwiye abasuzugura imbeba ko ari ikiremwa gifite agaciro kenshi kurusha uko abantu benshi babitekereza kuko buriya ngo imbeba zabayeho mbere y'abantu kandi ngo abantu benshi babaho kubera imbeba. Yatanze urugero rw'uko inkingo nyinshi bazipimira ku mbeba kuko ifite uturemangingo twayo harimo udusa nk'utw'umuntu.


Mbebayinzungu yakomeje avuga ko atari filime gusa aje gufata ahubwo  n'abakora hip hop ngo yabaziye kuko ngo bamutinye bakimwumva dore ko avuga ko indirimbo ye ya mbere yakozwe yamara kujya hanze bakayisiba bakanamwiba 'Youtube channel' ye bigatuma asubira inyuma.

Yanashimiye abanyamakuru bose bamufashije kugira ngo ibikorwa bye bijye ku mugaragaro. Yashimiye kandi n'abandi benshi bamufashije kugira ngo agere aho ageze ubu. Yashimiye itangazamakuru muri rusange kuba ridahwema kwerekana impano z'abanyarwanda bikaba bisigaye byorohera abazifite kuzigaragaza.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MBEBAYINZUNGU


REBA INDIRIMBO AKABEBA YA MBEBAYINZUNGU









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND