RFL
Kigali

Umujyanama wa Fireman yasubije abibaza iby'ubukwe bw'uyu muraperi n'umukunzi we Charlotte-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:17/01/2021 17:03
1


Fireman ni umwe mu basore bakunzwe cyane mu ruganda rwa muzika nyarwanda bikaba agahebuzo akibarizwa muri Tuff Gangs. Nyuma yo kuva Iwawa agasubira mu buzima akabona abamufasha mu iterambere rya muzika ye ari bo Tacona, kuri ubu amaze amezi 5 yambitse impeta umukunzi we Kabera Charlotte amusaba kuzamubera umugore.



Uwimana Francis wamamaye nka Fireman ni umunyamuziki wakunzwe na benshi ndetse na n'ubu ugishaka gukomeza gukora ibigwi muri muzika nyarwanda binyuze mu njyana ya Hip Hop. 

Nk'uko byakomeje kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'inkuru zivuga ku byamamare abantu benshi bibazaga impamvu uyu muraperi uherutse gutera ivi amaze amezi arenga 5 nta gakuru k'ubukwe ndetse bakanibaza niba koko urukundo rukiri hagati y'aba babiri. Ibi byatumye twegera umujyanama we tugirana ikiganiro.


Fireman aherutse gutera ivi yambika impeta umukunzi we

Mu kiganiro n'umujyanama (Manager) wa Fireman ari we Abijuru Theophile yabwiye InyaRwanda.com ko n'ubwo abantu bari kubifata gutyo ariko gahunda y'ubukwe bwa Fireman ngo irakomeje nk'uko ajya abyumvana uyu muraperi ndetse ngo urukundo hagati y'uyu muraperi n'umukunzi we ruracyahari. Yavuze ko impamvu ishobora kuba yarabitindije ari coronavirus ariko avuga ko impeta yambitse umukunzi we atari zimwe zisazira ku ntoki z'abakobwa.

Yijeje abafana ba Fireman ko rwose iyo gahunda iri gushyirwa mu bikorwa buhoro buhoro ndetse vuba cyane bakaba bashobora gutaha ubukwe. Abijuru Theophile ubusanzwe afite kompanyi yise Tacona itanga abarwaza ku bantu barwaye ariko bakaba badafite ababarwaza ari nayo ireberera inyungu z'umuhanzi Fireman. 

Avugako bafite gahunda nyinshi ku muhanzi wabo ndetse ko bajya no kumuhitamo bagendeye ku buhanga bwe n'umwihariko afite mu muziki we. Yasoje yizeza abakunzi b'umuziki muri rusange ko Fireman uyu mwaka azagaruka mu maso yabo kenshi cyane cyane ko kugeza ubu ari umuntu wahindutse witwara neza ndetse ukunda cyane n'ibyo akora


Umukobwa Fireman aherutse kwambika impeta


Abijuru Theophile Manager wa Fireman

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MANAGER WA FIREMAN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bro3 years ago
    Mura mu managinger cgw ara managinger mubeshya itangazamakuru ubu koko uyu mwana wicira isazi mu maso ukora akazi gaciriritse hano kicukiro mu bikinisho by abana quilan kids niwe uje kubeshya KO amanaginger umu star....?





Inyarwanda BACKGROUND