RFL
Kigali

Abakinnyi 3 b'Abarundi berekeje muri Turkey mu ikipe nshya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/01/2021 9:55
1


Abakinnyi batatu bakinaga icyiciro cya mbere Burundi Primus League, berekeje mu gihugu cya Turkey mu ikipe ya Yeni Malatyaspor gusa barabanza bakore igerageza.



Kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021, nibwo Jospin Shimirimana wakiniraga Aigle Noir, Irakoze Piclaire na we ukinira Aigle Noir ndetse na Eric Ndizeye ukinira Musongati, bafashe indege iberekeza muri Turkey. Ku ruhande rwa Eric Ndizeye we ntabwo ari bujye mu ikipe ya Yeni Malatyaspor kuko iyi kipe iri bwakire abakinnyi 2 ba Aigle Noir.

Abakinnyi mbere y'uko bahaguruka

Iyi kipe ya Yeni Malatyaspor yo muri Turkey isanzwe ikinamo undi murundi bita Yussuf Nyange na we ukomeje kwitwara neza.

Mu gihe kitageze ku cyumweru Shampiyona y'u Burundi imaze kurekuza abakinnyi 5 nyuma ya Eric Kwizera werekeje muri Namungo FC yo muri Tanzania, ndetse na Nimubona Emery bakunze kwita Kadogo wereke muri Sofapaka yo muri Kenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntaribi3 years ago
    Iyo kipe ikunda kundisha ndayizi





Inyarwanda BACKGROUND