RFL
Kigali

Clarisse Karasira yahishuye ko hari abantu bajya bibeshya ko ashaje anavuga ku ndirimbo z'ibishegu-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:16/01/2021 15:59
0


Clarisse Karasira umaze kwandika izina mu muziki wa gakondo akaba yiyita umukobwa w’Imana n’igihugu, mu minsi ishize yambitswe impeta imuteguza kubana akaramata n’umusore wamwihebeye witwa Dejoie Sylvain Ifashabayo. Karasira avuga ko hari abamwibeshyaho bazi ko ashaje bitewe n’ibyo aririmba kandi akiri umukobwa muto.



Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda Tv, Clarisse Karasira yagize ati: ’’Hari abantu bajya bibwira ko nshaje wenda mfite nk’imyaka nka 40’’. Karasira iki kibazo agihuje n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zirimo amagambo y’ikinyarwanda cyo hambere noneho abakiri bato bakaba batabasha kubyumva kuko baba bazi ko ari ikinyarwanda cy’abo hambere.

Ibishegu mu ndirimbo hari icyo abivugaho

Clarisse avuga ko izo ndirimbo zizagira ingaruka ku bana bari kuvuka. Ati: ’’Ibiteye isoni ni icyaha imbere y’Imana ibaze rero nko mu 2025 abana bazaba bariho bumva izo ndirimbo ubwo se Imana ntizadutwika ikaturimbura nka Sodoma na Gomora?’’.

Karasira avuga ko niba hari indirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni ingaruka mbi zishobora kuba kuri sosiyete n’umuryango nyarwanda ari ukurema ya magambo mabi cyangwa se ibyo biteye isoni mu bakiri batoya. Ati:’’Cyane cyane abatoya kuko abakuru baba babasha gushungura bakumva ibikwiriye ariko ushobora guhura n’abana mwaganira ukumva nibyo muri kuganira ukaba wagira isoni’’.

Clararisse Karasira akunda Israel Mbonyi


Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi ba Gospel bamaze gukurura imitima y’abantu benshi baba abasengera mu matorera ya Gikristu n’abasengera mu yandi madini. Karasira avuga ko amukundira ibintu byinshi bitandukanye birimo kuba asize amavuta. Ati: ’’Mu Rwanda nkunda Israel Mbonyi ni umuririmbyi usize amavuta y’Imana ku buryo ushobora kumva indirimbo ze ugahita wihana’’.

Karasira akiri mu mashuri yisumbuye yari yarakoze itsinda aryita ‘’New Creation’’ bajyaga baririmba indirimbo za Mbonyi bagafashwa. Ati: ’’Indirimbo ze nkunda ni nyinshi ariko Ku migezi, ku musaraba yo ndayikunda cyane’’.

  REBA IKIGANIRO KIRYOSHYE TWAGIRANYE NA CLARISSE

 "








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND