RFL
Kigali

John Legend yiyongere ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba mu muhango w’irahira rya Perezida Joe Biden

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/01/2021 9:41
0


Nyuma y’iminsi micye hatangajwe abahanzi bazaririmba mu birori by’irahira rya Perezida Joe Biden watowe, aribo Jennifer Lopez na Lady Gaga, kugeza ubu byatangajwe ko John Legend nawe azaririmba muri uwo muhango utegerejwe na benshi.



Joe Biden uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba azarahira ku itariki 20 z'uku kwezi, umuhango w’irahira rye uzaba urimo n’abahanzi b'ibyamamare bazataramira abantu bazitabira ibi birori ndetse n'abazaba barimo kubikurikirana kuri televiziyo.

Mu bahanzi bari bamaze gutangazwa bazaririmba harimo Jennifer Lopez na Lady Gaga, John Legend umuhanzi kabuhariwe w’ijwi ryiza ndetse uzi gucuranga piano ku buryo buhambaye nawe azaririmba muri uyu muhango w'irahira rya Joe Biden na Kamala Harris.

Aba bahanzi kandi bazwiho kuba mbere y'uko amatora aba wasangaga bose bashyigikiye Joe Biden ndetse banashishikariza abafana babo kuzamutora. John Legend yaranzwe no gukunda kuvuga ko abona ukwiriye kuyobora Amerika ari Joe Biden, ibi akaba yarabivugaga mbere y'uko amatora aba.

Umuhanzikazi Lady Gaga nawe yakunze guherekeza Joe Biden aho yabaga yagiye kwiyamamariza akanataramira abantu bamushyigikiye. Lady Gaga kandi yakundaga no kwambara imipira iriho Joe Biden mu gihe amatora yari arimbanije.

Jennifer Lopez uzwi nka J Lo nawe ni umwe mu byamamare byaranzwe no gushyigikira Joe Biden mu iyamamaza rye dore ko yakunze kugaragara yambaye ingofero yanditseho Joe Biden. Si aba bahanzi bonyine bazagaragara muri ibi birori hari n’ibindi byamamare bizagaragaramo birimo Tom Hanks, Demi Lovato, Eva Longoria hamwe na Kerry Washington.

Src:www.hollywoodunlocked.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND