RFL
Kigali

Patronoble wiga muri Turkey yiyemeje gutanga umusanzu muri HipHop/Rap nyarwanda ikareka kwitirirwa ibirara akaba yahereye kuri "Ubifata ute?”

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:16/01/2021 6:04
0


“Ibintu byose nizera ko byaremwe na Nyagasani biremewe Nyagasani bityo bikwiye gukoreshwa mu buryo bumunyuze”. Patrick Niyorora ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Patronoble yiga muri Turkey akaba yatangiriye ku ndirimbo yise “Ubifata ute”. Afite intego yo gutanga musanzu muhindura ishusho injyana ya RAP igaragaramo .



Umunyarwanda yabivuze neza ati ”Wasiga ikikwirukaho ariko ntabwo wasiga ikikwirukamo”. Umuhanzi twakwita ko akiri kwanzika mu rugendo rwe rwa muzika bwana Niyirora Patrick ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Patronoble yiyemeje gutanga umusanzu mu muziki nyarwanda abinyujije mu njyana ya HIPHOP/RAP.

Patronoble ni umuhanzi nyarwanda ariko ubusanzwe utuye muri Turkey kubera ishuri aho yiga 'Chemical Engineering' mu mwaka wa 3, aho yarahageze mu 2017. Patronoble ni umusore ufite imyaka 22 akaba akamoka mu karere ka Rusizi.  

Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Officile Dlde Butare ”Indatwa n’inkesha” mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibiyabuzima (Physics-Chemistry-Biology) akaba yarosoje ayisumbuye mu mwaka wa 2016 ari naho yahise akomereza urugendo rw’ishuli mu gihugu cya Turkey.


Patronoble aganira na inyarwanda.com yabajijwe intumbero ye mu muziki atangiye, yagize ati ”Icy'ingenzi nshaka ni ugutanga umusanzu ku njyana ya Hip Hop/Rap Nyarwanda ku buryo izagera ku rugero uyumvise atayisanisha no kugira imyitwarire mibi”.

Yunzemo ati “Ubundi ibintu byose nizera ko byaremwe na Nyagasani biremewe Nyagasani bityo bikwiye gukoreshwa mu buryo bumunyuze. Kuba kuri bamwe rero injyana ya Hip Hop/Rap isanishwa no kunanirana cyangwa kugira imyitwarire mibi, ntibinezeza kandi biramutse bihindutse mbigizemo uruhare ntako byaba bisa. Kandi hamwe n’Imana bizakunda mfite icyizere.

Patronoble abajijwe igihe yatangiye kwiyumvamo umuziki yagize ati” Umuziki natangiye kwiyumvamo kuba nawukora muri 2020 mu kwezi kwa Gashyantare, nandika indirimbo nyinshi, iya mbere nyisohora mu ntangiriro za 2021 ariyo "Ubifata gute

Indirimbo ya mbere ya Patronoble yitwa Ubifata ute yubakiye ku kihe gitekerezo?

Mu magambo ya Patronoble yatangarije inyarwanda.com ko “Ubifata Ute” ari indirimbo yatangiriyeho muzika, akaba yarayanditse mu 2020. Ubifata ute ni indirimbo yatunganyijwe na Ngabo Shami Eddy (Shamie), naho mixing na mastering bikorwa n’umu producer wo muri Malawi witwa Joe.

Inyarwanda.com: Ese iyi ndirimbo yigisha iki?

Patronoble ati ”Mbona umuntu afashe igihe akitegereza ubuzima; ubwe, ubw’ababayeho mbere ye n’ubw'abavutse nyuma ye, akazirikana ko bugira iherezo, akibaza ku isanzure n’ubundi bumenyi buhambaye buzwi kugeza ubu, akanazirikana ko ibyo abantu tuzi kugeza ubu ari nk’agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ibyamenywa, umwanzuro wavamo ku bantu batari bacye waba uwo kugandukira Umuremyi”.

Uko Patronoble ukorera muzika muri Turkey abona umuziki Nyarwanda ndetse n’imbogamizi ahura nazo:

“Umuziki Nyarwanda nta wahakana ko utera imbere uko bwije n’uko bucyeye. Gusa na none ibibazo rusange n'ibyo wenda buri muhanzi ku giti cye ahura na byo ntibyabura. Imbogamizi sinzibona nk’ikintu kibi kuko iyo ubashije kuzirenga ukagera ku cyo wiyemeje, kuzirikana ukanibuka ko wazirenze bitera akanyamuneza bikanongerera agaciro ibyo ukora. Ntizigomba kuba nyinshi cyane ariko.”

 Ubigenza ute ya Patronoble 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND