RFL
Kigali

InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zirangije icyumweru cya kabiri cy'umwaka wa 2021 zikunzwe cyane

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:16/01/2021 14:51
0


InyaRwanda Music niyo 'Website' yonyine mu Rwanda wasangaho indirimbo nyaRwanda nyinshi yaba iza kera cyangwa izigezweho. Nk'uko twabibabwiye inyaRwanda Music izajya ikora 'Top 10' buri cyumweru, buri kwezi ndetse na buri mwaka kuko twabonye ko ari bimwe mu bizamura Umuziki wo mu Rwanda.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

Dushingiye ku buryo indirimbo zikunzwe cyane muri kino cyumweru ku ma Radio atandukanye nk'uko twabitangarijwe na bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya 'showbiz', ukongeraho n'indirimbo zikunzwe ku inyaRwanda Music, ni muri ubwo buryo twatoranyijemo indirimbo 10 zikunzwe cyane.

Abo banyamakuru bavuga ko basabwa indirimbo nyinshi cyane mu biganiro byabo ariko hari izigaruka inshuro nyinshi kubera gukundwa cyane. Bamwe muri abo banyamakuru harimo nka Bizimana Desire ukora kuri Radio Ishingiro akaba akora mu kiganiro Top 20, Kavukire Alex uzwi nka Khalex umunyamakuru wa Isango Star, Bosqizo uzwi nka Fatakumavuta ukora kuri Flash fm ndetse na Reandre ukora kuri Tv10.

Aba bose bakaba bagiye batubwira indirimbo basabwe cyane kurusha izindi ari naho twashingiye tujya gutangira gukora iyi Top10. Ikindi twashingiyeho nk'uko twabivuze haruguru ni uburyo izi ndirimbo zarebwe ku inyaRwanda music ya inyaRwanda.com.

Urutonde rw'indirimbo nyarwanda zikunzwe muri iki cyumweru 

1. Ikinyafu By Bruce Melodie Ft Kenny Sol


2. This Is Love By Rema Ft TheBen


3. Iyo Byanze By Dj Zizou Ft Social Mula & BruceMelodie


4. Atansiyo By Platin P


5. Burundu By Chris Hat


6. Umunamba By Mico The Best


7. Nightmare By Juno Kizigenza


8. Carolina By Meddy


9. Beautiful By Sat B Ft Meddy


10. Hamba Muri Roho By Karigombe


Muri 'Bonus Track' harimo: Kunstutsu By Papa Cyangwe Ft Juno Kizigenza/ Agashinge By Teta Diana/ Situation By Sintex/ Ubifata Ute By Patronoble/ Cakenge By Shanie Ft Rxy Ryhmes.

Ushobora guha umuhanzi ukunda amahirwe yo kuza muri Top 10 yacu y'ubutaha ujya kuri www.music.inyarwanda.com ukumva indirimbo ye ndetse ukanayisangiza abantu benshi.


Indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru cya kabiri cy'umwaka wa 2021








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND