RFL
Kigali

Rubavu: Hateguwe irushanwa rizahemba abanyempano mu kuririmba, kubyina, gukina imikino n'ikinamico

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:16/01/2021 5:14
1


'Rubavu Talent Detection' ni irushanwa rizahuza urubyiruko rufite impano zitandukanye mu karere ka Rubavu. Muri izi mpano harimo kuririmba, kubyina bigezweho, gukina imikino itandukanye, ikinamico n’ibindi. Biteganyijwe ko kwiyandikisha muri iri rushanwa bizarangira tariki 20 Mutarama 2021.



Nk’uko InyaRwanda.com twabitangarijwe na Mahoro Clement umuyobozi wa Igisubzo Entertainment Arts yateguye iri rushanwa, yavuze ko iri rushanwa riteguye neza kandi rikaba rizafasha impano kuva ku rwego rumwe zijya ku rundi binyuze mu bihembo bizatangwa kimwe n’ubufasha buzagenerwa uzatsinda irushanwa n’ubwo byo bikiri ubwiru kugeza ubu.

Clement yavuze ko batekereje gushyira iri rushanwa Online mu rwego rwo gufasha abazaryitabira kwirinda icyorezo cya Covid-19, no kubafasha kutazitwaza umwanya kubera amasomo cyangwa ikindi kintu runaka. 

Mu magambo ye yagize ati “Turi gutegura irushanwa twise ‘Rubavu Talent Detection Edition 1’ mu rwego rwo gufasha abantu gukomeza kurwana n’ingaruka za Covid-19, by’umwihariko urubyiruko rufite impano zagizweho ingaruka na n’iki cyorezo cya Covid-19 kuko bamwe babuze aho bigaragariza".

"Kugeza ubu ikiriho ni uko turi gukangurira urubyiruko ndetse n’undi ufite impano kwiyandikisha anyuze kuri numero iri kuri whatsapp ariyo 0785732785 agatanga amafoto 2, amazina akoresha (Asanzwe n’ayo mu buhanzi). Irushanwa riteguye neza kandi uzatsinda azahabwa ubufasha buzamufasha guteza imbere impano ye”.

Biteganyijwe ko kwiyandikisha bizarangira tariki 20 Mutarama 2021, hanyuma ikindi gice kigatangira kuwa 22 Mutarama 2021. Mahoro Clement yasabye buri wese kwitegura mu mpano azi neza ko ashoboye kugira ngo azabashe kuryibonamo. Yavuze ko iri rushanwa ryabo ’Rubavu Talent Detection Edition 1, ritandukanye n’andi marushanwa yabayeho kuri iri zina ngo na cyane ko yo batari bazi ko yanabaye ho bajya gutegura iri.

Yagize ati “Birantunguye ntabwo narinzi ko hari irindi rushanwa ryiswe Rubavu Talent Detection kuko twe tujya guhitamo izina, twarebye izina rijyanye n’ibyo dushaka gufasha abana bacu inaha i Rubavu, bumve ko rero rimeze neza kandi ko ibindi bazagenda babimenyeshwa uko irushanwa rizagenda riba”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana Pascal3 years ago
    Turashimye cyn kiba mwaratekereje kubajene bacu





Inyarwanda BACKGROUND