Kigali

Patoranking yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo na Yemi Alade

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/01/2021 19:24
0

Patoranking yavugishe abantu benshi mu masaha macye ashize ubwo yerekanaga urukundo afitiye umuhanzikazi Yemi Alade, abenshi baratangara abandi baratungurwa.



Patoranking umuhanzi ukomeye ku mugabane wa Africa ukomoka mu guhugu cya Nigeria wamamaye biciye mu njyana ye akora ya dancehall, yagize atya aca amarenga yerekana ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi w’icyamamare Yemi Alade.

Ibi Patoranking yabigaragaje uyu munsi ubwo yafataga ifoto y’umuhanzikazi Yemi Alade akayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram na Twitter maze yandikaho amagambo yo mu gifaransa asa nk'utomora uyu muhanzikazi agira ati ”Mon Bebe” ashyiraho n’umutima bigaragaza ko amukunze cyane.


Ntibyatinze maze Yemi Alade mu masegonda macye Patoranking amupositinze ahita amusubiza ati ”Thanks Papi” ashyiraho n’utushushanyo (emoji’s) ziriho udutima twinshi. Aya magambo ubusanzwe ni akoreshwa n’abari mu rukundo dore ko bizwi ko ijambo Papi abakobwa baryita abasore bimariyemo. Aba bahanzi bombi kandi baherutse gukorana indirimbo bise Temptation yasohotse kuri album ya Yemi Alade yise Empress.


Abafana baba bahanzi bombi bakaba nabo berekanye amaranga mutima yabo bafitiye aba bahanzi.bamwe mubagize icyo babivugaho babinyujije ku mbuga nkoranyambaga berekanye ko bashyigikiye urukundo rwaba bombi,abandi nabo babwiye Patoranking bati ”Ni byiza rwose n’ubundi ni wowe wari ukwiranye no gukundana n’umwamikazi wa Africa”. Yemi Alade akaba ari ryo zina ry'akabyiniriro ke African Queen.

Ibintu byafashe indi ntera ubwo umwe mu bagize icyo babivugaho anyuze muri comment agira ati iyi foto ya Yemi Alade ni nziza cyane maze Patoranking amusubiza ko ariwe wayimufotoye.

Ibi bikaba byakomeje kuvugisha abantu batari bacye dore ko Yemi Alade amaze iminsi muri Ghana ndetse n’amafoto Patoranking amaze iminsi ashyira hanze yamwerekanaga ko ari muri Ghana, abafana babo bakaba baketse ko aba bombi bari kumwe mu gihugu cya Ghana.

Src:www.bbnaija.com,www.allafrica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND