Bamwe bati 'Se w'umwana amenywa na nyina', ibi koko ni byo, ushobora gukura uzi ko abakurera ari ababyeyi bawe, ukazamenya ukuri ushaje, kuko uwakwibarutse yabiguhishe, yewe ushobora no kuzarinda upfa utamenye ukuri. Muri Tanzania benshi bazi ko Mzee Abdul ari Se wa Diamond Platnumz.
Uko Diamond yitwara kuri Se umubyara usanga benshi babyibazaho, aho uyu muhanzi ari mu bahagaze neza muri Afurika akaba n'umwe mu bamaze gufata no kwigarurira imitima ya benshi ku isi. Ari no mu bafite amafaranga menshi ariko uwitwa Se Mzee Abdul ubuzima bwe buragayitse nk'uwibarutse icyamamare.
Diamond ikirangirire muri Afurika muri muzika
Itangazamakuru ryo muri Tanzania usanga rikunda gutabariza Mzee Abdul ngo afashwe na Diamond. Mu kigarino giherutse guca kuri Wasafi TV, umusore uziranye na Diamond kuva mu bwana witwa Ricardo Momo, wanabaye umujyanama wa Harmonize, yavuze ko Mzee Abdul atari Se wa Diamond ahubwo ni uwamureze.
Mama Dangote Nyina wa Diamond
Ibi byaje gushimangirwa na Nyina wa Diamond Platnumz, Mama Dangote. Nk'uko byaciye no kuri Bongo5, uyu mubyeyi yavuze ko Ricardo avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati "Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond".
Amakuru avuga ko kuva Dangote yatandukana na Mzee Abdul babanaga nk'umugabo n'umugore, bahise bangana urunuka ubwo Diamond yari amaze kuba icyamamare, ntibifuzaga kumusura cyangwa kumutekereza. Diamond nawe yakuze atamwiyumvamo, bikaba byavugwa ko ari Se ahubwo bamwihakana kubera ubukene n'amakimbirane yabaranze.
Mzee Abdul byatangajwe ko atari se wa Diamond
TANGA IGITECYEREZO