RFL
Kigali

Tour du Rwanda 2021 yari iteganyijwe gutangira muri Gashyanyare yasubitswe kubera COVID-19

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/01/2021 16:32
0


Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda 'FERWACY' ryamaze gutangaza ko irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ryari riteganyijwe gutangira muri Gashyantare, ryimuriwe muri Gicurasi kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Coronavirus.



Tour du Rwanda 2021 yari kuzatangira tariki ya 21-28 Gashyantare, yimuriwe tariki ya 02-09 Gicurasi 2021. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021, ni bwo FERWACY yasohoye itangazo rimenyesha ko Tour du Rwanda yagombaga kuba muri Gashyantare itakibaye kubera ingamba zo kwirinda Coronavirus, ahubwo yimuriwe muri Gicurasi.

Muri iri tangazo FERWACY yasobanuye ko nyuma yo kugisha inama inzego zitandukanye za Leta, basanze ingamba ziriho zo kwirinda Coronavirus zabangamira imigendekere myiza y'iri rushanwa rimaze kuba ubukombe ku Isi mu gutegurwa neza, bafata umwanzuro wo kuryimurira muri Gicurasi.

Iri shyirahamwe kandi ryatangaje ko imyiteguro y'iri rushanwa ikomeje, ndetse n'amakipe azahagararira u Rwanda akomeza imyiteguro.

Tour du Rwanda yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 ubwo yegukanwaga na Adil Jelloul. Irushanwa riheruka, Tour du Rwanda 2020 ryatangiye tariki 23 Gashyantare rigera tariki 1 Werurwe 2020 ryegukanwa na Natnael Tesfatsio ukomoka muri Eritereya ku mwanya wa kabiri haza umunyarwanda Moise Mugisha

Amakipe 15 niyo yari yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

Amakipe y’Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SAC (Rwanda), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG (Malaysia) na Medellin (Colombia).

Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).

Tour du Rwanda 2021 yimuriwe muri Gicurasi ivuye muri Gashyantare

Amakipe azahagararira u Rwanda arakomeza imyiteguro

Irushanwa riheruka ryegukanwe n'umunya-Eritrea Tesfazion Nathnael





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND