Ubuhangange bw’umuhanzi wo muri iyi myaka bureberwa ku kigero cyo gukundwa ariho, umubare wa album asohora, ibihembo by’imbere mu gihugu na mpuzamahanga yegukana ndetse n’amasezerano aba afitanye n’ibigo yamamariza.
Abafite umuziki wateye imbere Album icuruzwa
akayabo noneho bigafasha umuhanzi kuza ku rutonde rw’abinjije amafaranga menshi
mu mwaka runaka. Iyi nkuru irashingira ku bahanzi nyarwanda bari gukora ku
mushinga wo gusohora album mu 2021 mu gihe hatazamo kidobya.
1.Riderman
Mu ntangiriro za 2021 uyu muraperi akaba n’umwami w’ibisumizi kugeza apfuye nk'uko ajya abivuga, yafashe ifoto ayishyira kuri Instagram ye yifuriza abamukunda kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021 ariko yanaboneyeho kubateguza umuzingo mushya yise 'Kimirantare' ushobora kujya hanze muri uyu mwaka mu gihe hatabaho imbogamizi.
Riderman
kugeza ubu amateka yerekana ko ari we muhanzi rukumbi ukora umuziki wo mu njyana
ya Hip Hop umaze gukora album nyinshi kurusha bagenzi be bakiri muri uwo mwuga
w’ubuhanzi bushingiye ku busizi. Mu 2018 yari amaze kuzuza album zirindwi
ndetse na kimwe cya kabiri cyayo (mixtape). Emery Gatsinzi wamamaye nka Riderman, yabonye izuba ku itariki ya 10
Werurwe mu 1987. Arubatse na
Agasaro Nadia bfite umwana umwe.
2. Israel Mbonyi
Mbonyicyambu Israel amaze
kwigarurira imitima y’abahemburwa n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
ndetse yaranabishimangiye mu 2020 ubwo yegukanaga igihembo cya Best Gospel artist
2020 muri Isango na Muzika Awards. Mu mpera za 2020 yabwiye Inyarwanda ko
yagombaga gusohora album ariko umwaka warangiye ntayo asohoye bivuze ko ari uyu
mwaka hatagize igihinduka.
3. Mico The Best
Uyu muhanzi wahiriwe na 2020 akegukana igihembo cy’indirimbo yakunzwe mu mpeshyi mu bihembo bitangwa na Kiss Fm, indirimbo ye 'Igare' yarakunzwe ndetse no mu bihembo bya Isango na Muzika awards yahembewe kugira indirimbo nziza yakunzwe n'ubundi akaba ari Igare.
Abarizwa muri KIKAC music imufasha muri byose mu muziki we. Akaba ari gukora kuri album ya mbere. Ushinzwe kwamamaza ibikorwa bya Kikac Music, Uhujimfura Jean Claude, yabwiye INYARWANDA ko Danny Vumbi ari gukora kuri Album izaba iriho indirimbo za Kinyafurika ndetse Mico The Best na we album ayigeze kure ku buryo mu mpera za 2021 izajya hanze nta kabuza.
Ni Album avuga ko izaba ari iya mbere ari muri KIKAC music ariko
ikaba iya kabiri kuri Mico The Best uri mu bahanzi bahagaze neza muri iyi minsi
abikesha indirimbo zikundwa n’urubyiruko dore ko ari rwo rwiganza mu batuye u
Rwanda.
4. Danny Vumbi
Uyu muhanzi uri mu bahanga u Rwanda
rufite mu kwandika indirimbo umwaka ushize wa 2020 yamuritse album ndetse uyu
mwaka hatagize igihinduka yashyira hanze album izaba iriho indirimbo za
Kinyafurika. Danny Vumbi na we abarizwa muri KIKAC music ari nayo imifasha muri byose
bijyanye n’umuziki.
5. Jules Sentore
Mu mwaka wa 2020 Jules Sentore yatangarije Inyarwanda.com ko yari ageze kure atunganya album ebyiri yateganyaga kumurika mu mpera z'uwo mwaka icyorezo cya Covid-19 gicogoye. Siko byagenze kuko yakomwe mu nkokora n'iki cyorezo gihangayikishije isi na n'uyu munsi. Uyu mwaka wa 2021, ibintu bigenze neza iki cyorezo kigacogora, nta kabuza Jules Sentore yamurikira abakunzi be izi album ebyiri abahishiye.
6. Marina
Ingabire Deborah wamamaye nka Marina uba muri The Mane ari mu bahanzi bari gutegura album ishobora gusohoka muri uyu mwaka hatagize igihinduka. Ni nyuma y'uko umwaka wa 2020, yawukoranye imbaraga nyinshi agasohora indirimbo zakunzwe cyane, bityo akaba ateganya kumurika umuzingo wa kabiri ukubiyeho indirimbo ze.
7. Queen Cha
Queen Cha na we mu gihe ibihe byaba byiza ubuzima bugasubira mu buryo Album ashobora kuyisohora dore ko ihari ikoze ikibura ari uko ibintu bijya mu buryo. Yaba Marina na Queen Cha baramutse basohoye album muri uyu mwaka zaba ari iza kabiri.
8. Kizito Passy
Kizito Passy wahoze muri TNP rimwe
mu matsinda yakanyujijeho akagakundwa cyane, ubu ari gukora umuziki ku giti cye. Ubwo yaganiraga
na Inyarwanda mu minsi ishize yasobanuye ko ari gukora kuri Album kandi uyu mwaka uzarangira
ayihaye abakunzi b'umuziki we.
9. Butera Knowless
Uyu mubyeyi ukorera umuziki mu nzu
ya Kina Music ifasha abahanzi yashinzwe n’umugabo we Ishimwe Clement, umwaka wa
2021 ushobora gusiga ahaye abakunzi be bitwa Intwarane album nshya adore ko amaze
igihe ayikoraho.
10. Christopher Muneza
Muneza Christopher wamamaya nka
Christopher yigeze kubwira InyaRwanda ko ari gukora kuri album nshya ndetse ishobora
kujya hanze muri Gashyantare mu 2021.
11. Yvan Buravan
Burabyo Yvan benshi bazi nka Yvan Buravan yamuritse album ye ya mbere yise The love lab mu 2018 mu gitaramo kitabiriwe cyane bitandukanye n’uko byari bimaze kumenyerwa ko umuhanzi nyarwanda ugiye kumurika album yitabaza abo hanze bafite amazina aremereye. Ubu ari gukora kuri album ya kabiri ishobora kujya hanze uyu mwaka mu gihe ntacyabyitambikamo.
12.
Clarisse Karasira
Uyu
mukobwa uherutse kwambikwa impeta iteguza ubukwe akunze kwiyita umukobwa w’Imana
n’igihugu. Mu mpera za 2020 yagombaga kumurika album ye ya mbere ariko Covid-19
irabizambya, gusa ayigurisha neza ndetse iranagurwa cyane. Ubu rero yamaze
gutangira urugendo rwo gukora ku muzingo we wa kabiri ashobora kumurika mu 2021.
13.
Simpo Savior
Ndizihiwe Alain Jean Sauveur (Simpo Savior) ukora umuziki wo mu njyana ya Reggae indirimbo ze zikunzwe cyane i Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa n’u Bubiligi. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda yasobanuye ko album ye ya mbere yakunzwe none ari gukora ku ya kabiri yizeye ko izasohoka muri uyu mwaka wa 2021 kandi akaba ari kuyitunganya afashijwe n’itsinda ryo mu Bufaransa ryabengutse umuziki we.
14.
Bill Ruzima
Uyu
muhanzi uherutse guhabwa urubyiniro na Masamba Intore mu gitaramo cyinjiza
abantu mu mwaka mushya wa 2021 ari gutegura umuzingo ushobora kuba
waranarangiye hakaba habura kuwusohora. Biteganyijwe ko iyi album ye azayimurika mu mwaka wa 2021.
15. Alyn Sano
Shengero Aline Sano (Alyn Sano) ari mu bahanzikazi bakoranye imbaraga nyinshi mu mwaka wa 2020 ndetse bikaba byaramuhesheje igikombe cy'umuhanzikazi w'umwaka mu bihembo bya Isango na Muzika Awards. Amaze igihe ahugiye mu gutunganya album ye ya mbere ateganya kumurika muri uyu mwaka wa 2021 nk'uko yabitangarije InyaRwanda. Ni album avugako izaba iriho indirimbo zigera kuri 20.
16.
Ras 2T
Ntakirutimana Felecien ukora umuziki wo mu njyana ya Reggae amaze gukorana n’abahanzi batandukanye barimo abo muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze yayo ubu avuga ko ari gukora kuri album ku buryo hatagize igihinduka yayishyira hanze muri uyu mwaka.
17.
King James
Ruhumuriza James wamamaye nka King James umwaka wa 2020 ntiwamuhiriye nk'uko byabaga bimeze mbere ariko indirimbo yose akoze irakundwa bitewe n’ubuhanga afite mu kuririmba indirimbo z’amagambo y’urukundo. Uyu mwaka wa 2021 hatagize igihinduka yasohora album nshya abafana be akabafasha kunezerwa.
18.
Safi Madiba
Niyibikora
Safi wongeyeho Madiba ubu ari gukorera umuziki we muri Canada. Yahoze mu
itsinda rya Urban boys aza kurivamo atangira gukora muzika ku giti cye. Yerekeje muri The Mane music aza kuyisohokamo.
Ubu indirimbo akoze zose zakirwa neza na cyane ko yari asanzwe akunzwe akibarizwa
muri iryo tsinda yahozemo. Uyu mwaka hatagize igihinduka yaha abakunzi be
album.
19. Gaby Kamanzi
Gaby Irene Kamanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu mpera za 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise 'Emmanuel', yabwiye inyaRwanda ko ari imwe mu ndirimbo ze zizaba ziri kuri Album ye ya kabiri ateganya kumurika muri uyu mwaka wa 2021 hatagize igihinduka.
Ruti Joel umuhanzi w'impano itangaje mu njyana gakondo ni umwe mu biteguye kumurika album igihe cyose ibikorwa by'imyidagaduro byakomorerwa mu Rwanda. Mu Rwanda 2020 yatangarije InyaRwanda ko ari mu myiteguro yo kumurika album ye ya mbere yahaye umwihariko w'umudiho gakondo. Ni album avuga ko izaba iriho indirimbo 10.
Aba
bahanzi ni bamwe mu bo twabashije gukusanya ariko abenshi muri bo ni abagiye banabihamiriza InyaRwanda. Abahanzi bose bashobora gushyira hanze album ntabwo baza muri iyi nkuru, gusa nk'uko twabisobanuye haruguru gusohora album ni ingenzi ku muhanzi kuko ari kimwe mu bikorwa bishimangira
ubuhangange bwe.
TANGA IGITECYEREZO