RFL
Kigali

Lady Gaga na Jennifer Lopez mu bahanzi bazaririmba mu irahira rya Perezida Joe Biden

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/01/2021 9:03
0


Umuhanzikazi Lady Gaga na Jennifer Lopez ni bamwe mu bantu bazwi b’ibyamamare bamaze gutangazwa ko bazaririmba mu irahira rya Perezida Joe Biden na Visi Perezida we Kamala Harris, mu birori bikomeye bizaba ku wa 20 Mutarama 2021.



Lady Gaga usanzwe ari inshuti ya hafi Joe Biden azaririmba muri uyu muhango indirimbo yubahiriza Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa ‘The Star Spangled Banner’, ni mu birori bizatangira saa tanu n’igice ku isaha yo muri Amerika bibera mu ngoro y’Amerika, Capitol.

Abandi bazaririmba muri uyu muhango barimo Jennifer Lopez uzwi mu ndirimbo z’umudiho, Amanda Gorman uzavuga umuvugo, Justin Timberlake, Demi Lovato, John Bon Jovi, Ant Clemons n’abandi bakomeye.

Ku wa Gatatu, Justin Timberlake yavuze ko we na mugenzi we Ant Clemons bazaririmba muri uyu muhango indirimbo yabo baherutse gusohora bise ‘Better Days’. Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo bayanditse mu gihe cya Guma mu Rugo, hanyuma bafata amajwi yayo mu Ugushyingo 2020 mu ijoro ry’amatora muri Amerika.

Yagize ati “Mu mezi macye ashize ubwo twari mu gihe cya Guma mu Rugo njyewe na Ant Clemons twanditse indirimbo tuyita ‘Better Days’. Ndibuka ko nafashe amajwi yayo ya nyuma mu ijoro amatora yabereyemo muri Amerika.”

Justin wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye yavuze ko iyi ndirimbo igamije gushishikariza buri wese guharanira kubaho mu mahoro no gukora afite icyizere cy’uko ejo ari heza ku bantu bose. Avuga ko umwaka wa 2020 waranzwe n’ibihe bitari byiza, ariko ko hari icyizere cy’ubuzima.

Uyu muhanzi yavuze ko atewe ishema no kuba ari ku rutonde rw’abazaririmba mu irahira rya Joe Biden. Avuga ko iki ari igihe cyo kubaka Amerika nyuma y’imyaka ine iyobowe na Perezida Donald Trump utaranyuze benshi mu batuye iki gihugu kigihangange ku Isi.

Demi Lovato nawe uzaririmba muri uyu muhango ntaratangaza indirimbo azaririmba. Gusa yavuze ko ari iby’igiciro kinini kuri we, kuba agiye kuririmba mu birori by’imboneka rimwe bya Joe Biden na Visi-Perezida we Kamala Harris.

Yavuze ko ubwo yakiraga telefoni amenyeshwa ko azaririmba muri ibi birori ‘umunezero wamurenze abura icyo kuvuga. Uyu muhanzikazi yatumiye buri wese kutazacikwa n’uyu muhango uzaba ku wa 20 Mutarama 2021 saa mbili n’igice z’ijoro ku isaha yo muri Amerika.

Umuhanzi wamenyekanye cyane mu bakora injyana ya Rock, Jon Bon Jovi biteganyijwe ko azaririmba iminota 90’. Ni mu muhango wihariye uzayoborwa na Tom Hanks uzatambuka ku bitangazamakuru bikomeye birimo ABC, CBS, CNN, NBC na MSNBC.

Biteganyijwe ko umuhango wirahira rya Joe Biden uzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga ze imbona nkubone. Kandi uzatambuka ku bigo bikomeye nka Amazon Prime Video, Microsoft Bing, NewsNow from Fox, AT&T Direct Tv na U-Verse.

Joen Biden na Harris bazanavuga ijambo rigamije gukangurira Abanyamerika gufatanyiriza hamwe mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Umudemokarate Joe Biden yatsinze amatora yo mu Ugushyingo 2020 ku majwi 306 y'intumwa zitora, mu gihe Umurepubulikani Donald Trump yagize amajwi 232 y'intumwa zitora.  Joe Biden agiye kurahira nka Perezida wa 46 w’Amerika.

Ku wa 15 Ugushyingo 2020, ni bwo byemejwe bidasubirwaho ko Joe Biden ari we watsinze amatora. Mu ijambo rye yavuze ko “Ugushaka kw’abaturage kwaganje”

Perezida Donald Trump witegura gutanga ubutegetsi aherutse gutangaza ko atazitabira ihira rya Joe Biden ugiye kumusimbura.

Konti ze zirimo Twitter, Facebook, Youtube na Snapchart zamamaza guhagarikwa; ku mpamvu ubuyobozi bw’izi mbuga busobanura yo yanyuzagaho ubutumwa ‘budakwiye’ kandi ko yihanangirijwe igihe kinini.

Mu minsi ya nyuma ku butegetsi, Perezida Donald Trump yafashe umwanzuro wo kubabarira abarimo Paul Manafort wari ushinzwe ibikorwa bye byo kwiyamamaza, Roger Stone wari umujyanama we akaba bamwana we (Se w’umugabo w’umukobwa we).

Joe Biden na Lady Gaga basanzwe ari inshuti z'igihe kirekire

Lady Gaga azaririmba indirimbo yubahiriza Amerika

Justin Timberlake yavuze ko ari iby'igiciro kinini kuri we kuba agiye kuririmba mu irahira rya Joe Biden

Joe Biden aritegura kurahira nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Joe Biden na Visi-Perezida Kamala Harris bazahira ku wa 20 Mutarama 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND