Kigali

Umwiza Phiona wasohoye indirimbo ivuga kuri Covid-19 yemeje kwitabira Miss University Africa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/01/2021 16:13
0


Umwiza Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, yemeje ko ari we uzaserukira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss University Africa ateganyijwe kuzabera mu gihugu cya Nigeria gituwe n’abarenga miliyoni 201 nk’uko byatangajwe na Banki y’Isi mu 2019.



Yabivugiye mu mashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Fight Corona’ igamije gukangurira buri wese kugira uruhare mu guhangana no kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kimaze kwambura ubuzima umubare munini w’abatuye Isi.

Mu masengonda ya mbere y’iyi ndirimbo, Umwiza Phiona atangaza ko ari we watworanyijwe kuzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa. Ati “Ndabasuhuje b’Abanyafurika. Ni Phiona Miss University Africa Rwanda.”

Indirimbo ye yise ‘Fight Corona’ yashyizwe kuri konti ya Instagram y’iri rushanwa ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 28. Mu magambo bashyizeho bavuze ko ari indirimbo yakozwe na Umwiza Phiona Miss University Africa Rwanda igamije kurwanya Covid-19.

Umwiza Phiona wanagaragaje impano ye yo kuririmba ubwo yari muri Miss Rwanda 2020, aririmba asaba buri wese kugira uruhare mu guhanga n’ubwandu bushya bwa Covid-19. Akavuga ko buri muntu akwiye kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Uyu mukobwa asaba abantu kwambara agapfukamunwa, guhana intera igihe umuntu agiye ahantu hateraniye abantu benshi, gukaraba intoki neza kandi kenshi, gukoresha umuti wa ‘Hand Sanitizer’ n’ibindi.

Umwiza agaragaza amashusho atandukanye y’abantu bari mu Mujyi wa Kigali binjira mu nyubako zitandukanye babanje gukaraba intoki, abahana intera n’ibindi byinshi bigaragaza gushyira mu ngiro amabwiriza yo kwirinda iki cyorezi kibasiye Isi muri iki gihe.

Amashusho y’iyi ndirimbo, uyu mukobwa yayafatiye muri Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu. Ijwi rye ryumvikanisha ko yavamo umuhanzi mwiza abikomeje.

Aherutse kubwira INYARWANDA ko yatekereje gukora iyi ndirimbo kugira ngo atange umusanzu we mu gufasha Leta gukomeza gukangurira abaturarwanda guhashya iki cyorezo bubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubutima.

Uyu mukobwa avuga ko yari amaze igihe kinini afite igitekerezo cyo gukora indirimbo nk'iyi, aza kugishyira mu ngiro nyuma y’uko abonye n’abandi bakobwa bafite amakamba bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika bari gusohora indirimbo zikangurira abantu gukomeza kwirinda Covid-19.

Irushanwa rya Miss Univeristy Africa rizabera muri Nigeria muri Gashyantare 2020 n’ubwo hari amakuru avuga ko rizigizwa imbere bitewe n’uko Covid-19 yakajije umurego muri iki gihugu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima muri Nigeria yo mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 104 (+1,398) bamaze kwandura Covid-19, ibihumbi 82 (981) bamaze kuyikira n’aho 1,382 (+9) bitabye Imana.

Umwiza Phiona azahatana n’abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bari hagati y’imyaka 18 na 26 y’amavuko barimo Uganda, Ethiopia, Burkina Faso, Uganda n’abandi.

Umwiza agiye guserukira u Rwanda abisikana na Umutoni Linda wahagarariye u Rwanda mu 2017, Umunyana Shanitah mu 2018 wegukanye ibihembo bitatu. Mu 2019, u Rwanda rwari guserukira na Uwase Sangwa Odille wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, ntibyakunda kuko irushanwa ryasubitswe.

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss University Africa ahembwa amadorali 50,000 n’imodoka nshya. Agirwa kandi Ambasaderi b’Abanyeshuri b’Umuryango w’Abibumbye.

Umwiza Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, yasohoye indirimbo ikangurira abantu kurwanya Covid-19

Umwiza yemeje ko azitabira irushanwa rya Miss University Africa rizabera muri Nigeria muri uyu mwakaUyu mukobwa uherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko, yujuje impapuro zitandukanye zimwerera kwitabira iri rushanwa rizaba Covid-19 nicogora

Umwiza Phiona aherutse kubwira INYARWANDA, ko atiteguye gukora umuziki mu buryo buhoraho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND