RFL
Kigali

Mahirwe uvukana na Diane na Tresor yatangije itsinda 'Richard & Betty' anahishura icyifuzo cye kuri Israel Mbonyi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/01/2021 11:56
0


Mahirwe Richard uzwi mu itsinda Zebedayo Family ahuriyemo n'abavandimwe be barimo Diane Nyirashimwe na Tresor Ndayishimiye bamamaye muri True Promises Ministry, yatangije itsinda Richard & Betty ry'abantu babiri bagiye kujya baririmbana.



Richard Mahirwe cyangwa se Richard Zebedayo nk'izina azwiho mu muziki ni umusore w'imyaka 21 usengera ku rusengero rwitwa Nazareni rwa Kicukiro, akaba atuye Kicukiro ahitwa mu banyamakuru. Ni umwana wa gatandatu, akaba avukana na Diane na Tresor nk'uko twabikomojeho haruguru. Kuri ubu yatangiye kuririmba ku giti cye, gusa avuga ko azakomeza no kuririmba muri Zebedayo Family. 

UMVA HANO INDIRIMBO 'ISUZUME' YA RICHARD & BETTY

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, ubwo yagezaga indirimbo ye ku InyaRwanda Music, Richard Mahirwe yavuze ko intego ye mu muziki ukuba umuramyi ukomeye, aguhindura benshi cyane cyane urubyiruko bakakira Yesu Kristo nk'umwami n'umuziki wavo. Ati "Yego hari abanzi muri Zebedayo family ariko ubu nkaba ngiye gutangira umuziki ku giti cyanjye gusa ntibivuze ko ntazajya nitabira ibikorwa bya Zebedayo mu gihe bihari".

Ati "Intego mfite mu muziki ni ukuzaba umuramyi ukomeye kandi ngahindura benshi turi mu rungano rumwe ubu batari mu murongo mwiza". N'ubwo kuri ubu ari bwo ari gukora umuziki mu mbaraga nyinshi, hari indirimbo ebyiri yigeze gukora mu myaka 3 ishize, imwe yitwa 'Ikibaya cy'umunezero' indi yitwa 'Ndaje' akaba yarayikoranye n'umusore witwa Emmy vox ubu nawe wamaze gutangira umuziki ku giti cye.


Richard Mahirwe arakataje mu muziki uhimbaza Imana

Uyu musore ukiri muto yatubwiye ko abantu afatiraho icyitegererezo mu muziki ari abavandimwe be, ati "Umuntu nigiraho byinshi mfata nka role model ni abavandimwe banjye babiri uwitwa Tresor n'uwitwa Diane benshi bazi muri True promises". Ku bijyanye n'umuhanzi yifuza gukorana nawe indirimbo, yagize ati "Umuntu wa mbere nifuza kuzakorana indirimbo ni Mbonyi Israel ndetse na Aime Uwimana".

Richard Mahirwe yahuje imbaraga na Betty Ingabire batangiza itsinda Richard & Betty


Muri iyi minsi amatsinda y'abantu babiri baririmbana akomeje kuvuka ku bwinshi mu muziki wa Gospel, gusa amenshi muri yo usanga ari ay'abantu bashakanye nk'umugabo n'umugore aho twavugamo James & Daniella, Papi Clever & Dorcas, Ben & Chance, Fabrice & Maya (Ni abarundi baba mu Rwanda), Eric & Chemsa (itsinda ryabo ryitwa Cheric, bakaba bafite ubukwe muri Gashyantare uyu mwaka), n'abandi. 

Hari n'abandi bari kugaragara baririmbana kandi 'atari couple' ari nabwo buryo Richard Mahirwe yatangiye kuririmbanamo na Betty Ingabire. "Betty tugiye gukorana nka Group" Ayo ni amagambo ya Richard ubwo yari abajijwe niba azakomeza kuririmbana na Betty nyuma y'uko bahuriye mu ndirimbo bise 'Isuzume' yasohotse iri kumwe n'amashusho yayo mu ntangiriro za 2021.

Mahirwe Richard yavuze ko iyi ndirimbo yabo yigisha abantu kudacira andi imanza, ati "Iyi ndirimbo nakoranye na Betty irigisha abantu kudacira abandi imanza kandi mu by'ukuri atari cyo Imana yaturemeye kandi atari byiza kubwira umuntu ngo wowe ntacyo ushoboye, ntaho uzagera kuko utaba uzi imbere he hazaza bityo mbere y'uko uvuga umuntu nabi wabanza kwisuzuma ukareba niba wowe wejejwe".

Yakomeje ati "Gusa nubwo ngusobanuriye gutyo ibyo byose nkaba naragendeye ku ijambo ryo muri Matayo 7-5 rivuga ngo "Wa ndyarya we, banza ukure umugogo uri mu jisho ryawe, hanyuma uzabone neza, ushobore gutokora akatsi ko mu jisho rya mugenzi wawe". Kuwa 11/01/2021 ni bwo iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube. Betty na Richard hari aho baririmba bati. "Ntabwo wahamagariwe kurondora abandi, isuzume mbere yo kuvuga abandi". Ni indirimbo yakiriwe neza cyane, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo 38.


Betty Ingabire umukobwa w'impano itangaje yo kuririmba


Richard arangamiye kuba umuramyi ukomeye indirimbo ze zigahembura benshi


Richard avuga ko yifuza gukorana indirimbo na Israel Mbonyi

REBA HANO INDIRIMBO 'ISUZUME' YA RICHARD & BETTY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND