RFL
Kigali

Eddy Kamoso yahishuye uko Knowless na Clement bamufashije kugaruka mu kibuga anasengera abasore n’inkumi basizwe n’igihe cyo kurushinga

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/01/2021 14:50
0


Eddy Kamoso wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana no mu biganiro bitandukanye yakoze bibatura abantu ariko nyuma agasa n’uburirwa irengero, mu kiganiro na Inyarwanda yahishuye uko 'Couple' ya Knowless na Clement yamufashije kugaruka mu kibuga asengera abasore n’inkumi babona igihe cyo kurushinga kibasiga kandi nta mikoro.



Uyu muhanzi yashimye iyi couple asobanura uko yamufashije kugaruka mu kibuga nyuma y’igihe kirekire ati ”Ni inshuti zanjye tubana hafi tunakorana mu kazi k’ubuhanzi n’igihe nari nkiri i Burundi, no mu kugaruka mu Rwanda ni couple yambaye hafi na Kina Music muri rusange bamfashije gusubira neza mu kibuga kuko nari maze imyaka myinshi ntakigaragaramo”.

Eddy Kamoso yavuze ko iyi couple ariyo yamufashije kugaruka mu kibuga 

Yakomeje ashimagiza iyi couple avuga ko imibanire yabo ishobora kubera izindi ngo z'ibyamamare n’abandi urugero kuko ishyira hamwe kandi ikumvikana. Yavuze ko kugeza ubu nyuma yo kugera mu Rwanda ameze neza we n’umufasha we n’abana babiri b'abahungu bafitanye Siweniyo Israel, na Gikundiro Azriel. Ku bafite ingo yabibukije ko bakwiye gusenga Imana bari hamwe bakaganira ndetse bakibuka no guca bugufi kugira ngo ingo zabo zihoremo amahoro kandi zikomere.

Mu isengesho rigufi yasengeye abasore n’inkumi babona igihe cyo kurushinga kiri kubasiga kubera impamvu zitandukanye zirimo amikoro n’ibindi. Ati” Mana ngushimiye uyu mwanya umpaye kugira ngo mbashe kubwira uyu mukobwa wihebye avuga ngo nta mugabo azabona, n'uyu musore, ubakorere ibikomeye nshingiye ku cyanditswe kivuga ko "Nta kigore kizabura ikigabo cyacyo " (Yesaya 34:16). Abahungu nabo ubahe imbavu zabo”.

Eddy Kamoso yamamaye mu ndirimbo zitandukanye gusa kuri we yatubwiye ebyiri abona zatumye agira igikundiro hirya no hino ku isi. Ati” Ni ebyiri ntashobora kwibagirwa, hari “Africa Haguruka” nasohoye 1999-2000 hanyuma na “Nduburira Amaso” (Kanyaga) nasohoye muri 2003”.

Yavuze ko iki gikundiro zamuhaye cyamuhuje n’abakomye barimo nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi n’umuryango we. Nyuma yo gushimira couple ya Knowless na Clement ko bamufashije kugaruka mu kibuga cy’umuziki yakomoje ku mishinga migari afite ifite aho ihuriye n’umuziki.

Yavuze ko ubu yamaze gufungura inzu itunganya umuziki yitwa “Nayoth Records”, yongeraho ko kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 azashyira hanze indirimbo ye nshya yise ”Ndiho”. Iyi ndirimbo saa 8:00 z’ijoro izaba yageze kuri shene ye ya Youtube yitwa Eddy Kamoso Official.

Eddy Kamoso witeguye gushyira hanze indirimbo ye nshya 

Uyu mugabo wanamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru magingo aya ijwi rye ryumvikana kuri Radio 10 mu biganiro byo guhimbaza Imana birimo ikitwa “Imbaraga mu guhimbaza Inama” ndetse n’ikindi cyitwa “Inanga ya Dawidi”.

UMVA HANOINDIRIMBO YE NDUBURIRA (KANYAGA)










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND