RFL
Kigali

Biteye ubwoba! Virus ya ‘NIPAH’ ishobora kuba icyorezo gikomeye igahitana abaruta abicwa na Covid-19

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:14/01/2021 10:43
2


Ku mugabane wa Aziya hadutse ubwoko bushya bwa Virusi yitwa NIPAH ifata ibice by’ubuhumekero, ikangiza cyane ibihaha, aho yica ku gipimo kiri hagati ya 40-75% ku ijana. Ikaba ihangayikishije kurusha coronavirus.



Ku itariki ya 3 Mutarama 2021, mu gihugu cya Thailand giherereye ku mugabane w’Aziya habarurwaga abantu bagera ku 8,955 bari banduye iyo virusi, mu gihe abagera kuri 69 yari imaze kubahitana. Ubu abahanga mu by’ubuvuzi bari gukora iyo bwabaga ngo iyi virusi ya NIPAH itaza kuba icyorezo ku isi hose nka COVID-19.

Kuva iyi Virusi yakwaduka mu isi, mu 1998 mu gihugu cya Malyasia nacyo kibarizwa ku mugabane w’Aziya, ishamiry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) ryatangaje ko nta muti nta n’urukingo ruhamye rwayo rwari rwaboneka.


Umugore witwa Supaporn WacharaPluesadee akaba inzobere mu bya Virusi, wiga kuri Virusi zitandukanye nka virusi ya hunter, ubu ayoboye ‘Croix Rouge’ muri Bangkok, umurwa mukuru wa Thailand, bari mu bikorwa by’ubutabazi ndetse n’ubushakashatsi muri ‘Health Science Centre’. 

Gusa, iyi nzobere imaze imyaka 10 iburira abatuye isi, ibasaba kwiga no gukumira ibyorezo bishobora kuva mu nyamaswa bikibasira abantu. Ibi yabivuze nyuma yo gukora ubushakashatsi we n’itsinda rye ku nyamaswa zicumbikira Virusi nyinshi zishobora kwanduza abantu nk’uducurama.

Aziya ahanini ikunze kwibasirwa n’ibyorezo biturutse mu nyamaswa, kubera ko abantu bo mu bihugu byaho bakunze guhura cyane n’inyamaswa zo mu gasozi aho bamwe banazirya.

Wacharapluesadee we n’itsinda ry’ubushakashatsi rye, bavumbuye virusi nyinshi mu nyamaswa cyane izo mu bwoko bwa Korona. Bize kuri kuri Virusi ya NIPAH basanga ishobora kwica ku gipimo kiri hagati ya 40-75%. 

Iyi NIPAH basanze ikunda gucumbikirwa n’uducurama turya imbuto. Buri mwaka ishamiry’umurayngo w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryakira urutonde rwa virusi ziba mu nyamaswa zishobora gutera indwara, ibiyisaba kongera ubushakashatsi.


Wacharapluesadee avuga ko iyi Virusi ya NIPAH, ikeneye kwigwaho bihagije, no kureba uburyo ishobora kuba iva ku nyamanswa ikagera mu bantu, aho we avuga ko abantu bashobora kuyandura bakoze ku nyamaswa iyifite, bariye ibiryo inyamaswa iyifite yakozeho. 

Yongeraho ko umuntu wanduye iyi virusi, yibasirwa no guhumeka nabi, biherekejwe no gukorora, gucika intege, kuzahara k’ubwonko, ari byo bikurura urupfu vuba.

Wacharapluesadee avuga ko OMS ikwiriye gushyira imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bw’iyi virusi ya NIPAH yibasiye cyane Thailand, itarakwirakwira hirya no hino kuko yo yica ku gipimo cyo hejuru ugereranyije na coronavirus.

Virusi ya NIPAH yagaragaye bwa mbere ku isi mu mwaka w’1998 mu gihugu cya Malaysia. OMS ivuga ko nta muti nta n’urukingo irabona. Umushakashatsi w’umugore witwa Supaporn Wacharapluesadee araburira isi kwitondera Virusi ya NIPAH yica ku gipimo cyo hejuru, hagati ya 40-75%.

Ivomo: Biomedical&Pharmacology Journal







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Musemakweli Prosper3 years ago
    Isi yaratwanze none iratwisubiranye n'ibyorezo bitaraza bizaza. Mbona 1/2 cy'abatuye isi bazakurwaho ubundi isi ikongera igahumeka igatuza twayimarishije za beton ahantu hose isi iratwigaritse karabaye
  • Jado Ndibwiyunkunze3 years ago
    Imana idutabare ni ukuri kd natwe turusheho kwirinda dukurikiza amabwiriza duhabwa,ikindi ko mumihanda hongeye kugaragara abantu bagenda batambaye udupfukamunwa n'abatwambara nabi barimo n'abanyeshuri,mutuvuganire





Inyarwanda BACKGROUND