RFL
Kigali

U Buhinde: Irasubiza Elyse na Kwizera Patrick mu majwi yabo ayunguruye basubiyemo ‘Nzakugezayo’ ya James&Daniella –VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:13/01/2021 18:55
1


Irasubiza Elyse [Fille] na Kwizera Patrick basubiyemo indirimbo ya James na Danniella imaze icyumweru kimwe ku rubuga rwa Youtube. Iyi ndirimbo ni imwe mu zo kuramya no guhimbaza Imana na cyane zasohotse 2021 ikaba yumvikanamo amashimwe no kurata umushumba mwiza ukunda intama ze ari we Yesu Kristo.



Muri iyi 'Cover' yamaze kujya hanze, humvikanamo amajwi ya Fille na Patrick mu cyimbo cy'amajwi ya James na Daniella. Amagambo yaririmbwe na Daniella muri Nzakugezayo, ni Fille wumvikana ayaririmba muri iyi 'Cover' naho ayaririmbwe na James, ni Patrick wumvikana ayaririmba.

Igitero cya mbere cy’iyi ndirimbo kiririmbwa na Danniella kigira giti ”Ko imvura na shergi bitamanukira ubusa bigasohoza icyo natumye, nkaswe isezerano naguhaye ubwo wizeraga icyo nameneye amaraso ko nzakugezayo amahoro". 

Nyuma gato y’iki gitero James amwikiriza agira ati ”Ndi umushumba mwiza ukunda intama ze, uzikunda kandi azipfira, utabura n’imwe yahawe, nzabana nawe, nsohoze icyo natangije, nzarinda agakiza kawe nzakugezayo amahoro”. 


Irasubiza Elyse [Fille] wahuje imbaraga na Kwizera Patrick basubiramo 'Nzakugezayo' 

Mu ikiganiro na InyaRwanda.com Irasubiza Elyse ukoresha Fille muri muzika, yavuze ko iyi ndirimbo yabubatse cyane bagahitamo kuyisubiramo ndetse batangaza ko bafite n’izindi ndirimbo basubiyemo mu rwgo rwo gukomeza gusohoza isezerano ry’Imana kuri bo. Uyu mwari wiga mu gihugu cy’u Buhinde kimwe na Kwizera Patrick yavuze ko icyizere cyo gukomeza umuziki gihari kubera ko ari ibintu akunda cyane.

Yagize ati ”Iyi ndirimbo twarayikunze cyane, ni indirimbo nziza irimo amagambo yubaka, ninayo mpamvu twahisemo kuyikora kugira ngo natwe twisukure kumutima ndetse tubashe no gusohora ibiturimo. Buri wese ku giti cye afite imishinga yateguye kandi Abanyarwanda twizeye ko bazishimira impano zacu. Ku bwanjye numva umuziki nawukomeza kandi nzi neza ko iyi ari intangiriro nziza kuko ibyiza biri imbere”.

Kwizera Patrick 

Kwizera Patrick na Irasubiza Elyse ni Abanyarwanda biga mu gihugu cy'u Buhinde ari naho bakorera umuziki. Ku rubuga rwa Youtube rwa James&Daniella iyi ndirimbo 'Nzakugezayo' imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 101.


REBA HANO NZAKUGEZAYO YASUBIWEMO FILLE NA PATRICK








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwimana Remegie3 years ago
    Nukuri ikoze neza cyane abaririmvyi bayisubiyemwo nu wayibakoreye imeze neza cyane





Inyarwanda BACKGROUND