RFL
Kigali

Hanyomojwe amakuru y’urupfu rw’umugore wa Bob Marley

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/01/2021 15:44
0


Nyuma y'uko amakuru akwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Rita Marley umugore w’umunyabigwi mu njyana ya Reggae Bob Marley yitabye Imana, abo mu muryango we banyomoje aya makuru.



Mumpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yavugaga ko umugore w’umunyabigwi mu njyana ya Reggae ku isi yitabye Imana ku myaka 74. Mu bo mu muryango we uwa mbere wanyomoje aya makuru ni umukobwa we Cedella washyize hanze amashusho ari kumwe n’uyu mubyeyi we.

Rita Marley wari wabitswe ko yapfuye

Cedella w’imyaka 37 yashize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho amara amasegonda 37 ari kumwe na nyina bumva indirimbo za se kuri radio yitwa SiriusXM, maze ayaherekeza amagambo agaragaza ko ari muzima. Yagize ati” Mwaramutse, mwaramutse, mwaramutse. Mama vuga ngo waramutse mama”. Nyuma y'aya magambo yongeyeho ko ubuzima bumeze neza agira ati” Ndizihiwe hamwe na Rita Marleye kuri uyu munsi mwiza”. Yongeyeho ko baryohewe no kumva indirimbo za se.

Iyi nkuru yari yabaye incamugongo hirya no hino muri Jamaica nyuma y'uko ibinyamakuru bikomeye nka France 24, n’ibindi byinshi bitangaje ko uyu mugore yitabye Imana ariko icyamuhitanye kikaba kitaramenyekana. 

Nyuma y'uko uyu mukobwa ashyize hanze aya mashusho Minisitiri ushinzwe imyidagaduro n’umuco muri iki gihugu Olivia Babsy nawe yahise ayashyira kuri instagram ye mu rwego rwo kugaragaza ko aya makuru y’urupfu rw’umugore w’igihangange mu njyana ya Reggae ari ibihuha ndetse agaragaza ko akunda cyane uyu mugore wa nyakwigendera Bob Marley.

Yagize ati”Ndagukunda mushiki wanjye Rita, nshimishijwe no kuvugana nawe uyu munsi. Imana iguhe umugisha”. Rita Marley ubusanzwe yitwa Alpharita Constantia. Ni umunya- Cuba wavukiye muri Jamaica tariki 25 Nyakanaga 1946. Yabanye na Bob Marley kuva 1966-1981.

Babyaranye abana 3 gusa nanone uyu mugore afite n’abandi be 3 yabyaye hanze. Bob Marely yareze batatu muri bo ndetse anabita amazina ye. Abo yabyaranye n’iki cyamamare ni Cedella Marley, Ziggy Marley, Stephen Marley. Naho Sharon Marley, Setephaniena Serita Stewart ni abo Rita yabyaye hanze. Afite abuzukuru barimo Skip Marley, na Bambaata Marley.

Uyu mukecuru w’imyaka 74 yabaye umunyamuziki ukomeye mu bijyanye n’amajwi yatangiye kumenyekana ubwo yari ari mu itsinda ryitwaga I Threes nyuma aza kuba umwe mu bikiriza muri groupe ya Bob Marley yitwaga Bob Marley and The Wailers. Nyuma y'uko Bob Marley yitabye Imana nta wundi mugabo yigeze yongera gushaka.


Nawe afite amateka atoroshye mu muziki w'injana ya Reggae


Yarushinganye na Bob Marley mu 1966


Rita na Bob Marley ndetse n'abana


Source:https://www.standardmedia.co.ke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND