RFL
Kigali

Amerika: Umugabo n’umugore babeshye ko barwaye Coronavirus kugira ngo bakwepe urukiko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/01/2021 9:56
0


Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika umugabo n’umugore bakoresheje ibisubizo byo kwa muganga by’ibihimbano byerekana ko banduye Covid-19 mu rwego rwo kugira ngo batitaba urukiko nyuma y'uko bafatanywe ibiyobyabwenge bitemewe.



Umugabo witwa Devon Lewis w’imyaka 35 hamwe n’umugore we witwa Blair McDermott w’imyaka 31 bakomoka mu mujyi wa New York mu gihugu cya Amerika bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro z’impimbano zo kwa muganga zigaragaza ko banduye Coronavirus bityo ntibakwitabira urubanza baregwagamo.

Mu kwezi kwa 9 ku mwaka ushize wa 2020 nibwo iyi couple yafatanywe ibiyobyabwenge birimo Cocaine hamwe na Heroin izwi ku izina rya Mugo, ubwo aba bombi bahabwaga itariki yo kwitaba urukiko Devon Lewis yahise atanga impapuro zerekana ko umugore we Blair yanduye Covid-19, urukiko ruhita ruhagarika iburana ryabo kugeza ubwo umugore azakira.

Devon Lewis wakoresheje impapuro z'impimbano.

Nyuma y’ukwezi iyi couple ivuze ko irwaye kuko n’umugabo yavugaga ko umugore we yamwanduje CoronaVirus, urukiko rwongeye kubaha itariki ya 10/10/2020 yo kwitaba urukiko. Ubwo haburaga iminsi ibiri gusa ngo bitabe urubanza Devon Lewis yongeye kwerekana impapuro zo kwa muganga zerekana ko umugore we atarakira ku itariki 8/10/2020 bongeye kumusangamo Covid-19.

Izo mpapuro Devon Lewis yerekana z’impimbano zari ziri kumwe n'izerekana ko Devon arwaye indwara ya Asthma ku buryo ajyanywe muri gereza byamuviramo ibibazo bikomeye by’ubuzima birimo no kudahumeka neza.

Iperereza ryakozwe n’urukiko rukuru rw'agace ka Suffolk County District Attorney’s Office ari naho bagombaga kuburanira ryagaragaje ko uyu mugabo n’umugore we bakoresheje impapuro z’impimbano zerekanaga ko barwaye Covid-19 kandi batayirwaye.

Iperereza kandi ryerekanye ko Devon Lewis n’umugore we Blair McDermont ubwo babeshyaga ko bari mu kato kugira ngo batanduza abandi, ibyo byose byari ibinyoma ahubwo iyi couple yari kuba muri hotel yo mu gace ka New Jersey bakayivamo bakajya mu yindi hotel yo mu mujyi wa Pennyslvania ndetse bakajya gukina urusimbi mu mujyi wa Maryland ariho bafatiwe.

Kugeza ubu iyi couple yahise itabwa muri yombi imaze gufatirwa mu mujyi wa Maryland aho barimo gukina urusimbi (Casino). Urubanza rwabo rukaba ruteganijwe kuzaba mu cyumweru gitaha ndetse ibyaha bikaba byiyongereye bakurikiranyweho birimo gufatanywa ibiyobyabwenge ndetse no gukoresha impapuro z’impimbano.

Src:www.hollywoodunlocked.com,CBS Television.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND