RFL
Kigali

"Mu bihe bikomeye waradutabaye’’-Britney Spears yabaye isoko y’ubuzima ku bugarijwe mu bihe bya Covid-19

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/01/2021 13:40
0


Britney Jean Spears umuhanzi rurangiranwa w’umunyamerika yiyemeje kugoboka abakennye babayeho nabi mu bihe isi irimo ihangana na Covid-19 none bamwe batangiye kumushimira ineza yabagiriye bamugereranya nk’umucunguzi.



Mu Ugushyingo mu 2018 Julette Lewis yari yifungiranye mu modoka i Los Angeles intebe yari yamukomerekeje bikomeye. Arangije yibaza ati:’’Mana kuki sekibi adufiteho ububasha? Ese Britney Spears wadutabara?’’. Benshi bumvise iryo jwi rya Lewis baratangaye bibaza impamvu agereranya Spears n’umucunguzi. Icyakora hari abazi neza icyo uwo Lewis yashakaga kuvuga bitewe n’uko bazi neza Britney Spears.

Mu minsi ya mbere ya Guma mu rugo ubwo Covid-19 yari yamaze gufata intera Britney Spears yari yatangiye kureba ukuntu yazatabara abadafite ubushobozi ari naho bamwe bahera bamwita umucunguzi ukiriho 'Existential saviour'. 

Ku mbuga ze nkoranyambaga ariko by’umwihariko Instagram, Spears ntiyahwemye kujya agira abamukurikira inama z’ukuntu bashobora kwirinda coronavirus, uko bakora sport mu kuyirinda n’amwe mu mafunguro bashobora gufata mu kurushaho kongera abasirikare b’umubiri. 

Britney ati:’’Mu bihe bidasanzwe ni byiza kuba hafi abari mu kaga ukabahumuriza’’. Britney Spears yasangije abamukurikira zimwe muri sport bashobora gukora za Yoga akabikora buri munsi ku buryo hari benshi byafashije ubwo Coronavirus yarimo ica ibintu muri Amerika no ku isi yose.


Uyu muhanzikazi ukora umuziki wo mu njyana ya Pop yigeze gufata amashusho ayashyira kuri Instagram ye arangije avuga ko azafasha abantu batatu bakennye akabagurira ibintu byose bikenewe ubwo bari mu bihe byo Guma mu rugo. Ariko rero yavugaga ko azafasha abakunzi be akimara gupostinga ayo mashusho yise ‘’DoYourPartChallenge’’ abandi nabo bahise batangira ihigana ryo gushaka abantu batatu bo gufasha ku buryo byakwiriye muri Amerika hose. 

Icyo gihe Britney Spears yatoranyije batatu mu bamukunda aribo Will Smith, Kate Hudson n’inshuti ye yitwa Sam Asghari arabafasha ibintu byose. Mu 2017 Britney Spears yakoresheje igishushanyo agishyira ku isoko kigurwa $10000 ayafashisha inzirakarengane zari zagizweho ingaruka n’ibitero byari byabereye i Las Vegas. Benshi mu byamamare byatewe akanyabugabo n’ibikorwa bya Spears barimo Justin Timberlake, Donatella Versace nabo biyemeje gufasha abakennye mu bihe bya guma mu rugo.

Amateka ya Britney Spears

Britney Spears w’imyaka 38 y’amavuko, yabonye izuba ku ya 2/12/1981 afite umutungo wa miliyoni $59. Yakuriye i Kentwood muri Leta ya Louisiana. Yatangiye kuririmba afite imyaka ibiri ari nako abivanga no kubyina. Nyuma yaje gutangira kujya yitabira amarushanwa yo kugaragaza impano (talent shows). 

Ku myaka umunani yatsindiye kuyobora ikiganiro cyo kuri televiziyo ya Disney kitwa The All New Mickey Mouse Club ariko biza kudakunda kubera ko yari akiri muto cyane. Abagombaga kujya bategura icyo kiganiro bamugiriye inama yo gushaka umuntu umushinzwe (agent) akaba yatangira kujya amujyana muri New York akiga kubyina. 

Muri iyo myaka yatangiye kujya agaragara mu matangazo yo kwamamaza yatambukaga kuri za televiziyo. Mu 1991 yagaragaye mu mukino witwa Ruthless, ku myaka 11 yabaye umukinnyi wa filimi muri cya kiganiro yagombaga kujya akora ubwo yari afite imyaka umunani kitwaThe All New Mickey Mouse Club ariko ntibikunde. 

Yaje gutangira kujya akinana na bamwe baje kuvamo ibyamamare nka Justin Timberlake, nyuma uyu baje no gukundana kuko bari baratangiye bakinana. Abandi bakinanaga barimo Christina Aguilera ariko ikiganiro cyaje guharagara mu 1993. Spears yasubiye mu rugo aza kubura urugendo rwe rwa muzika ku myaka 15 ari naho yakoze indirimbo zigakundwa zikamuhesha amahirwe yo kugirana amasezerano na Jive records.

Nyuma y’imyaka ibiri yakoze indirimbo ayita Baby One More Time, indirimbo itaravuzweho rumwe bitewe n’amagambo yari ayigize akangurira abantu urukundo rwo mu buriri. Uko kutavugwaho rumwe byahaye ya ndirimbo amahirwe yo kwamamara ahita anayitira album ye ya mbere yasohotse mu 1999. Iyo album yaje kuba iya mbere iragurwa cyane ndetse acuruza amakopi yayo asaga miliyoni 10 muri Amerika. 

Nyuma y’umwaka umwe yongeye gushyira hanze album ya kabiri noneho yo igurwa birenze iya mbere kuko yagurishije amakopi yayo miliyoni imwe n’ibihumbi 300 mu cyumweru cya mbere isohotse. Yahise ica agahigo ka album yacurujwe cyane mu cyumweru cya mbere isohotse. Britney Spears ntiyorohewe mu myaka yakurikiyeho kuko abamukunda batangiye kwigana uko yambara, ingendo ye ndetse bitera impaka nyinshi. 

Mu 2001 yasinye amasezerano na sosiyete yitwa Pepsi yo kuyamamariza ahabwa amamiliyoni y’amadolali y’amerika, yahise yongera asohora indi album muri uwo mwaka noneho ariko biba akarusho kuko yagurishije iyo album amakopi arenga miliyoni enye muri Amerika gusa. Mu 2003 yasohoye iyitwa In The Zone ayicuruza amakopi miliyoni eshatu, mu 2007 asohora album yitwa Blackout, mu 2008 asohora iyitwa Circus iza no kuba iya mbere kuri Billboard.

 Mu 2011 yasohoye album yitwa Femme Fatale ari nayo iri mu zigikunzwe kugeza n’uyu munsi. Mu 2016 yakoze album ya cyenda ayita Glory ariko ni umukinnyi wa filimi, akora ibiganiro bitandukanye. Mu 2012 yabaye umukemurampaka mu irushanwa ryitwa The X Factor. 

Nyuma yaje gutangiza ikiganiro akita Britney: Piece of Me cyabera I Hollywood muri Las Vegas. Icyo kiganiro cyahagaze mu 2017 aho yaje kuzenguruka isi akora ibitaramo. Mu 2004 yashakanye n’umubyinnyi witwa Kevin Federline.

Ivomo:The independent.co.uk/Enclopedia Britanica.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND