RFL
Kigali

Zizou, Bruce Melodie na Social Mula beretswe urukundo mu ndirimbo ivuga ku nshuti zigukunda urumamo-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/01/2021 12:01
1


Producer Zizou Al Pacino yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘Iyo byanze’ yahurijemo abahanzi bakomeye Bruce Melodie na Social Mula, ivuga ku nshuti zihinduka nk’ikirere mu bana mu byiza gusa.



UMVA HANO INDIRIMBO 'IYO BYANZE' YA ZIZOU FT BRUCE MELODIE & SOCIAL MULA 

Iyi ndirimbo ‘Iyo byanze’ yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021. Ni imwe mu ndirimbo zari zimaze igihe zitegerejwe na benshi.

Iri kuri ‘mixtape’ Zizou yatangiye gukoraho umwaka ushize wa 2020. Iriho indirimbo zitandukanye yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo The Ben, Bushali n’abandi.

Bigaragara ko hasigaye indirimbo esheshatu kuri iyi 'mixtape' zitarasohoka harimo nka 'Ubanza Nkuze', 'Close Your eyes', 'Afazari' ndetse n'izindi eshatu za 'bonus' zizaba ziriho.

Ni indirimbo icyebura inshuti ziguma ku muntu ‘iyo ameze neza’ yaba atameze neza zikamuvaho. Ni indirimbo y’urukundo kandi y’umusore ubwira umukobwa w’inshuti ko iyo bose bamuvuyeho ari we wenyine ukomeza kuba hafi mu buzima bwe bwose.

Hari aho Bruce Melodie aririmba agira ati “Iyo meze neza barizana. Naba meze nabi bakijyana.” Yakirwa na Social Mula uririmba agira ati “Bankunda urw’urumamo, byakomera bakiruka. Iyo byanze bitoroshye, ni wowe ndeba icyoshye. Iyo byanze nta nyinya, ni wowe unsekera nkishima.”

Abantu batandukanye bamaze kureba iyi ndirimbo bavuze ko aba bahanzi bombi bakoze indirimbo nziza kandi ko bari gushyira umuziki w’u Rwanda ku rundi rwego. Bavuze ko ari indirimbo izakundwa bigatinda, kandi Zizou yitangiye umuziki kuva yakwinjiramo.

Pacifique Bananeza ati “Umuntu udatinya Zizou muri uru ruganda ubwo atinya nde?  Lisa Latifah ati “Iyi ndirimbo ni ‘hit’ ku bw’abaririmbyi babiri beza. Mukomeze muhagararire neza u Rwanda.”

Isaac Tuyizere ati “Muri gushyira u Rwanda ku rundi rwego. Tubari inyuma aha mu Burayi, Ubutaliyani n’ahandi turabakurikiye. Kaguta Anos we yagize ati “Imigisha myinshi ku bavandimwe Social Mula na Bruce Melodie.

Iyi ndirimbo ‘Iyo byanze’ yatunganyijwe na Producer Knoxbeat afatanyije na Zizou Al Pacino muri studio ya Monster Records. Ni ‘Video Lyrics’ ikozwe muri ‘cartoon’ zatunganyijwe n’uwitwa P. Rain.

Zizou yaherukaga gusohora indirimbo ‘Bikurimo’ yakoranye na King James, ‘Ibanga yakoranye na Muneza Christopher, ‘Ngufite ku mutima’ yaririmbyemo The Ben na Bushali n’izindi.

Zizou kandi aherutse kumurika umuhanzi mushya yatangiye gufasha witwa Pride wanasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Tasiyana’.

Producer Zizou yasohoye indirimbo nshya yise 'Iyo byanze' yahurijemo Bruce Melodie na Social Mula

Bruce Melodie yaririmbye mu ndirimbo ya Zizou ivuga ku nshuti zigukunda mu bihe byiza gusa

Umuhanzi Social Mula yaririmbye mu ndirimbo 'Iyo byanze' ya Zizou

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IYO BYANZE' ZIZOU YAHURIJEMO BRUCE MELODIE NA SOCIAL MULA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYOTWIZEYE pacifique3 years ago
    GD message





Inyarwanda BACKGROUND