RFL
Kigali

Marina yaba ari guca amarenga ku isubirana rya Sacha na Nizzo Kaboss cyangwa se aramwegukana?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:13/01/2021 7:22
2


Uwase Deborah Marina umaze kwandika izina mu ruhando rwa muzika nyarwanda mu biganiro bitandukanye yakoze mu 2020 yagiye agaragaza ko akeneye umukunzi aha umutima we ariko ntibyagiye bijya hanze ngo yerure avuge niba yaba akunda Nizo Kaboss cyangwa se hari undi musore yifuza.



Nshimiyimana Mohamed uzwi nka Nizzo (Kaboss) ni umwe mu basore babiri bagize itsinda Urban Boyz, akaba azwiho kuba ari umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze gukundana n’abakobwa benshi, mu bazwi harimo na Agasaro Sandrine benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Sacha Kat, Bonne, Jessica, Anitha Pendo na Yvette

Iyo witegereje ku rukuta rwa Instagram rwa Marina usangaho ifoto ya Nizo Kaboss iherekejwe n’amagambo ‘’Ndabazi’’. Marina yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto ya Nizzo wo muri Urban Boyz nyuma y'iminsi itanu ashyizeho ifoto ya Sacha Kat wahoze ari umukunzi wa Nizzo, nayo akaba yarayanditseho ngo 'Ndabazi'.


Marina yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo na Nizzo

Mu 2020 Marina nta nkuru z’urukundo yigeze yongera kuvugwamo ahubwo yakunze kuvuga ko ashaka umusore bakundana. Atangiye mu 2021 'apostinga' ifoto ya Nizzo Kaboss akandikaho ‘’Ndabazi’’, ibintu byateye urujijo abantu bibaza niba baba baca amarenga yo gukundana cyangwa se hari ikindi kibyihishe inyuma. 

Marina yabwiye InyaRwanda.com ko kuba yakundana na Nizzo Kaboss nta cyo bitwaye dore ko ari umusore mwiza kandi anaramutse asubiranye na Sacha na byo byaba ari byiza kuko urukundo rujya aho rushaka. Nizzo Kaboss yavuze nta nkuru zijyanye n’urukundo ashaka kuvugaho ko igihe nikigera azatangariza abanyarwanda aho ahagaze. InyaRwanda izakomeza gushakisha ukuri kuri aya makuru. 

Ni ifoto yakurikiwe n’ibitekerezo byinshi nk’aho uwitwa Clementsosokey yababajije ati:’ ’Noneho nibyo Marina Debol na Nizzo Muhamed ngo bakoze ubukwe marriage koco ndumiwe koko’’.

Urukundo rwa Nizzo na Sacha rwabaye amateka


Nizzo Kaboss yakanyujijeho mu rukundo n'umukobwa witwa Sacha ndetse urukundo rwabo rurandikwa ruranavugwa kugeza ubwo mu 2013 Sacha yigeze no gutungurwa no kuba akibazwa iby’urukundo rwabo nyamara haciyeho imyaka ibiri rwarajemo kidobya. Icyo gihe yari umukobwa udafite umukunzi ariko agatangazwa no guhora abibazwa ahantu hose mu biganiro. 

Sacha yakanyujijeho mu muziki dore ko mu 2013 yigeze gutorwa nk’umuhanzikazi witwaye neza muri Afurika y’Uburasirazuba akajya guhatana muri Kola Awards yo muri Cote d’ivoire. Yanamamaye cyane nk’uwifashishwaga mu mashusho y’indirimbo, amafoto ye yagiye akoreshwa mu kwamamaza ku byapa bya zimwe muri sosiyete z’itumanaho nka MTN.


Uyu muhanzikazi akimara gutandukana na Nizzo Kaboss nta wundi musore yigeze agaragaza ko bari mu rukundo ariko mu 2014 yahise yibaruka umwana w’umukobwa nyamara uwamuteye inda ntiyamenyekanye yakomeje kumugira ibanga.

Kuri ubu rero birashoboka ko Nizzo yakwegukanwa na Marina ukunze kugaragaza abahanzi b’abasore nk’abashobora kuzavamo umukunzi nibitaba ibyanga. Marina kuva mu mwaka wa 2016 yagiye avugwa mu rukundo n’abahanzi batandukanye barimo, Nizzo Kaboss, Khalifan, Derek wo muri Active n’abandi banyuranye.


Mu 2018 Marina yakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akundana na Derek ndetse kuri Whatsapp status akandikaho ko amukumbuye. Amafoto yabo bari kumwe 'akayapostinga'. Muri uwo mwaka Marina yavugaga ko aramutse akundanye na Derek ntacyo byamutwara naho Derek yabazwa iby’urwo rukundo agasobanura ko kuva yatandukana na Teta Sandra nta mukunzi afite ahubwo abantu bashaka kumwicira isoko naho Marina ari inshuti ye isanzwe.

Mu mpera za 2019 Marina na Khalifan bakanyujijeho biratinda

Umuraperi Khalifan yigeze kwerura avuga ko akunda Marina kandi ko kuva mu 2016 yamumenya yabonye yujuje ibisabwa byose ku mukobwa yifuzaga kuzagira uw’inzozi ze. Khalifan mu itangazamakuru yagize ati: "Sinzi uko abantu babyumva cyangwa babifata, ariko njyewe na Marina turakundana kandi mbona bifite icyerekezo kizima.”

Avuga ko yatangiye gukunda Marina bakimara gukorana indirimbo Too Much ya Jay Polly, bigenda bizamuka. Yagize atiAgisohora 'Byaraye Bibaye', tugakorana 'Too Much' nibwo natangiye kumukunda, ikintu namukundiye, nasanze icyo arusha abandi bakobwa ni umuntu utajya uca ku ruhande iyo wamukoshereje arabikubwira, ntabwo ari ba bakobwa bahisha avugira aho.”

Akomeza avuga ko wenda atakwemeza ko bakundana nk’umugore n’umugabo ariko yemeza ko ibyo abona uyu munsi bishobora kuzarangira babanye. Yagize ati Turakundana, wenda sinavuga ko ari urukundo nk’urw’umugore n’umugabo ariko uko mbibona bishobora kuzarangira tubanye. Iyo ndebye umubano dufitanye mba mbona bishoboka cyane ko yazambera umugore.”

Khalfan yavuze ko mu bakobwa bose yabonye Marina ari we yabonye wujuje ibisabwa ku mukobwa yakunda nawe kuva muri mwaka wa 2016 yamubona, ngo kandi yizeye ko urukundo rwabo ruzavamo ikintu gifatika. Icyakora umwaka wa 2019 warangiye uwo mubano wa Khalfan na Marina nta we umenye irengero ryawo ku buryo mu 2020 Marina atongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo.

Mu 2017 Marina yatandukanye na Edisha bakundanye yadukira The Ben ariko iherezo ry’urwo rukundo ntawarimenya

Marina ubwo yarwanaga no kuzamuka mu muziki akaba yajya mu bandi bahanzikazi bazwi yari afite uwo bakundanaga ari we Edisha na we yari umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop. Marina amaze kubona aho amenera impano ye yatangiye kurambagizwa n’abahanzi bafite izina n’igikundiro muri muzika nyarwanda barimo Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben. 

Icyo gihe Marina yatangiye kujya yandikirana na The Ben noneho umubano we na Edish uzamo agatotsi. Icyakora amateka y’urukundo rwa Marina mbere ya Edisha aragoye kuko kuva bakundana kugeza ahuye na The Ben kugeza ubu Marina atajya yerura ngo yerekane uwo bari mu munyenga w’urukundo.

Uwagerageza gushushanya inzira y’urukundo ya Marina yavuga ko yatangiye akundana na Edisha mu 2017 nyuma bikaza kuvugwa ko akundana na The Ben. Mu 2018 yagaragaye bakina udukino tw’abakundana we na Derek wo muri Active. Mu 2019 Khalfan yahamirije itangazamakuru ko kuva yabona Marina yabonye nta wundi bahwanye ko yazanamubera umugore. 

Mu 2020 Marina nta nkuru z’urukundo yigeze yongera kuvugwamo ahubwo yakunze kuvuga ko ashaka umusore bakundana. Atangiye mu 2021 apostinga ifoto ya Nizzo Kaboss akandikaho 'Ndabazi', ibintu byateye urujijo abantu bibaza niba baba baca amarenga yo gukundana cyangwa se hari ikindi kibyihishe inyuma. 


Marina ntiyeruye icyo yashatse kuvuga ubwo yashyiraga iyi foto ya Sacha kuri Instagram

REBA 'WOROKOSO' INDIRIMBO NSHYA YA MARINA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIZEYIMANA Claude 3 years ago
    Njye ndabon akwiranye na Nizzo kabosi kko ndabona ar sw cyn kbx
  • Innocente ABIKUNDA3 years ago
    Birasa nkabo Ari Marina ushaka gutereta kd mumuco wacu s sawa nategereze uzaza ahuje na type ye azamuhe welcome 👌





Inyarwanda BACKGROUND