RFL
Kigali

Uganda: Facebook yafunze zimwe muri konte z’abayobozi kubera amatora! Ykee Benda we yatangaje ko Bobi Wine ari we Perezida we

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/01/2021 18:22
0


Urubuga rwa Facebook rwatangaje ko rwafunze zimwe mu nkuta z’abayobozi muri Uganda kubera amakosa ari gukorerwa kuri uru rubuga mu gihe hasigaye iminsi ibiri gusa ngo amatora akorwe.



Mu Itangazo Facebook yashyize hanze yagaragaje ko ba nyiri izi konte yafunze bari gukwirakwiza ibihuha n’ibindi bintu bidafututse bigamije kwica amatora bakabishyira muri 'groupe' zihuriwemo n’abantu benshi. Bagize bati ”Mu gutanga ubwisanzure mu matora yo muri Uganda, twinjiye mu iperereza duhagarika network”. 

Rikomeza rivuga ko gufunga Facebook kuri bamwe mu bayikoresha muri iki gihugu byavuye mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’itumano n’itangazamakuru. Mu bayobozi bafungiwe imbuga harimo Dan Wanyama ushinzwe imbuga nkoranyambaga za Perezida Museveni, akaba akandi ari nawe muhuza w’ibi biro n’itangazamakuru. 

Kugeza ubu imbuga ze ibyeri za Facebook n’urukuta rwe rwa Instagram ntibiri gukora. Icyakora urukuta rwa Facebook rwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni rwo ruri gukora neza gusa abenshi mu bayobozi bari mu ishyaka riri ku butegetsi inkuta zabo zahagaritswe. 

Mu gihe hakiri izi mvururu z’imbuga nkoranyambaga umuhanzi Ykee Benda we yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agaragaza ko ashyigikiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Bob Wine ndetse avuga ko amuri inyuma kandi ari we Perezida wa Uganda mu 2021.

Yafashe ifoto ya Bobi Wine ayishyira kuri Twitter maze ayiherekeza amagambo ashimangira ko amuri inyuma ati ”Hasigaye iminsi ibiri gusa, uyu ni umukandida wanjye nzatora kuwa Kane tariki 14 Mutarama 2021”.


Ykee Benda yagaragaje ko itariki itinze kugera ngo atore Bobi Wine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND