Ni mu gihe hakomeje kumvikana uburyo Donald Trump ameze nk'udashaka kurekura ubutegetsi ngo ave muri White House nka Perezida w'Amerika hinjiremo uwamuhigitse mu matora aheruka Joe Biden.
Isi yose izi neza ko Donald Trump yatsinzwe amatora yo kwiyongeza Manda ya 2 yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ko atigeze atsindwa ahubwo habayemo uburiganya mu kumwiba amajwi, kubera gutsimbarara ku butegetsi byatumye anafatirwa imyanzuro yo gufungirwa imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter.
Ivanka Trump, imfura ya Donald Trump
Umukobwa we ariwe mfura ye, Ivanka Trump, avuga ko agomba kwitabira umuhango w'irahira no guhererekanya ububasha bya Joe Biden na Se, Tariki 20 Mutaramo 2021. Trump avuga ko kubona umukobwa we, Ivank yitabiriye irahira byaba ari igisebo n'igitutsi kuri we kuko nawe ashimangira ko atazitabira uwo muhango .
Ivanka Trump we, ntiyumva icyemezo cya Se, Donald Trump, aho yemeza ko kwitabira irahira ari umugisha ukomeye Abanyamerika babona ko hari icyizero no kutigumura.
Dailymail yanditse ko Twitter ya Donald Trump itarafungwa, Trump yiyemereye ko Tariki 20 Mutarama atazitabira irahira rya Joe Biden
TANGA IGITECYEREZO