RFL
Kigali

Rubavu: Djemi uherutse gusohora indirimbo ye ya mbere ‘All I Need’ yuje ubuhanga arashimira cyane Alyn Sano-YUMVE

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:11/01/2021 10:20
0


‘All I need’ ni indirimbo ya Djemi umwana ukiri muto mu myaka ariko wagutse mu mpano. Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ye ya mbere yakorewe mu rwego rwo kugerageza impano yatangarije INYARWANDA ko umuziki umuri mu maraso ndetse ahishura ko ubuhanga bwe yabumenye amaze gukora iyi ndirimbo yise ‘All I Need’ ku gitekerezo cya Alyn Sano.



Mu kiganiro na Djemima Umutesi ukoresha Djemi muri muzika, yagize ati ”Nzi neza ko mfite impano kuko umuziki njya nywiyumvamo mu maraso cyane. Iyi ndirimbo ya mbere nyikora nabwiwe ko ari nziza mbibwiwe na buri wese nayumvishije. Icyo gihe nahise ntekereza ko ndamutse mbishyize mu bikorwa none ho nkumva ko ari impano nifitemo yazatanga umusaruro;

Byamfasha bikazafasha n’abazumva ibyo ndirimba na cyane ko umuziki wa koreshejwe neza uba umuti kubantu nyiri kuwukora aba atazi, kandi nanjye ni cyo nifuza cyane. Ubu ntabwo navuga ko mpari neza kuko mfite amasomo ngomba kwitaho, ariko byanga bikunze nziko nzagaragaza impano indimo nkakora icyo ntekereza ko ari kiza kuri njye”. 

Djemi asobanuro uko iyi ndirimbo yakozwe, yavuze ko ya yikorewe nawe atazi neza ko izabanziza na cyane ko bwari ubwambere yari agiye kujya munzu itunganya umuziki. Ati “Ni bwo bwambere nari ngiye kujya muri studio. Umuntu yambwiye ko mfite ijwi ryiza, ambwira ko ngomba kujya gukora indirimbo. Nagiye kuyikora kandi numva ntibingoye ndetse nanjye mpita niyumvamo ko ngomba kubikora kandi mbishoboye”.

N'ubwo yakoze iyi ndirimbo Djemi, ashimira cyane umuhanzikazi Alyn Sano wamweretse ko ashoboye ndetse akanamuha icyizere imbere aramutse akoze cyane kandi agafashwa. Djemi ubu ari mu karere ka Rubavu, aho yiga mu mashuri yisumbuye, gusa intero ngo ni uko umuziki agomba kuwukora byanga bikunze mu gihe yaba abonye amahirwe.


Djemi arashimira cyane Alyn Sano wamutinyuye gukora umuziki

UMVA HANO ALL I NEED BY DJEMI UMUTSI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND