RFL
Kigali

Rekera aho! Iga kumenya aho amarangamutima yawe akwerekeza mu rukundo, Ese koko uramukunda cyane cyangwa hari icyo umushakaho?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/01/2021 9:08
1


Ijambo urukundo risobanurwa mu buryo bwinshi bitewe n’impamvu rwiswe urukundo hagati y’abari kurwishakamo. Ese wowe uzi neza ibyo umutima wawe uri kugushoramo cyangwa uri gukurikira ibyo ubona, ese urukundo rw’ukuri rusaba kwitanga, rurizana se?



Muri iyi nkuru twaganiriye n’umubyeyi mukuru kandi usobanukiwe ubuzima bw'abashakanye utifuje ko dukoresha amazina ye n’ifoto ye ariko atwemerera kuduha ibitekerezo ari nabyo twashingiyeho dukora iyi nkuru. 

Ni kenshi uzahura n’umuntu ukumva umutima wawe urateye, ukumva wagira ngo ni inyundo baguteye mu gatuza. Muzigana murinde murangiza umubona ariko hari ubwo utazamubona. Niba koko byarakubayeho cyangwa bikubaho ni wowe mutangabuhamya wabyo. Iyo byagenze gutyo akenshi uhuza n’ukuri guhari ukaba wamenya niba koko ukwiriye kurekera aho cyangwa niba ukurikiza amarangamutima umutima wawe uguha.

Wakwibaza uti ”Ese uramutse udahise umukunda cyangwa ukamukunda ntumubone?" Ahari wasanga zitari zo nzira zawe zo kubonamo uwo wifuza cyangwa uwo wagenewe. Mu kiganiro n’uyu mubyeyi , kuri iyi ngingo yagize ati ”Urukundo akenshi rutangira kugaragara mu buryo bugera kuri butatu”.

1.      Murahura ugahita umukunda ndetse ukumva umutima wawe urateye, ukamukurikiza amaso, ukarangara ndetse ukamenya n’aho atuye.

Mu gusobanuro iyi ngingo ya mbere yagize ati ”Ubusanzwe urukundo rufatiyeho ni urukundo ruhuza abantu babiri bahuye bwa mbere, mushobora guhurira mu muhanda, mu isoko, mu rusengero,….Akenshi iyo muhuye umwe muri mwe akabona mugenzi we, aramwitegereza kugeza igihe undi nawe amuboneye, ariko akenshi iyo mico igira abahungu.

Aha umusore bimusaba iki? Bimusaba kwicara ahantu hakwitegeye, ubundi amaso akayaguhanga kakahava. Uyu musore aragukurikirana mpaka amenye ahantu utuye cyangwa waba uri kumwe n’umuntu ubwo agahita aba igipimo cye ubundi akazamusaba umwirondoro wawe wose, kugeza akugeze ho.

Uru rukundo ni rwiza ariko rugusaba kwigenzura neza ukamenya umuntu ukurikiye, ukamumenya neza, ukamumenya wese ndetse ukareba ko uri mu nzira y’umutima wawe cyangwa niba ari amarangamutima, bigufata igihe ariko iyo usanze nta mukunzi yari asanzwe afite uba usubijwe n’ubwo bigusaba kumwemeza, ariko cyane cyane ukamenya kubaza umutima wawe ukakuyobora”.

2.      Akubiza ibyuya kugira ngo umubone

Uyu mubyeyi yagize ati ”Ubusanzwe urukundo rw’ukuri rubiza ibyuya urukeneye”. Uyu mubyeyi yaduhaye urugero rw’umuntu utwaye igare bamuhaye umunyenga, n’utwaye igare yiguriye. Yatubajije ati ”Ese aba bantu iri gare baritwara kimwe”?. Aha urahita wibaza icyo yashakaga kuvuga. 

Yakomeje ati “Ubundi niba ukunda umuntu by’ukuri, ukaba umufiteho gahunda ya nyayo nanone bitewe n’uko wamubonye n’icyo ashoboye, ushobora kuzibaza uti “Ese koko nzamubona?". Rimwe uramwihutisha, mwanabana ugahita umurambirwa cyangwa ukabona abandi bamurenze kimwe na wa munyonzi wacu. Ibi bituma nanone ukora cyane. Buri munsi ukaba uri iwabo, kumutembereza, kumwitaho bigaragara ku buryo mbese agera aho akabona ko ukwiriye kuba uwo yahoze arota”.

3.      Impano y’Imana

Aha bizagusaba kwiyicarira rwose, witurize. Uwo Imana yakugeneye yarapanze ko azakwizanira uzabona aje akubwira ati ”Ndagukunda”. Aha ndavuga abasore, aha biragoye cyane ndetse akenshi uru rukundo rutera urujijo by’umwihariko ku muntu ubibwiwe. N'ubwo n’izindi nkundo zituruka ku Mana, uru rwo ntiruzagusaba kwiruka imisozi ariko nudacunga neza uzaba aka wa munyonzi utwara igare yatijwe”.

Inzira zo kubonamo uwo muzabana ni igihumbi ariko byose biraza bikagarukira wa wundi wicara agatuza, akizera igihe akakibitsa amabanga ye, ndetse akirinda kwivuna. Uyu akenshi yisanga yapfuye gufata kuko aba abona igihe cyamutengushye kandi yari acyizeye bigatuma inkuru ye y’urukundo yangirika cyane, abigizemo uruhare.

Mu kiganiro n’uyu mubyeyi mukuru ndetse usobanukiwe n’ubuzima bw’abashakanye yavuze ko urukundo rw’ukuri umuntu aruhabwa n’Imana, ndetse akaba ari ntacyo wakora ngo urwihutishe cyangwa urutinze, tegereza igihe cya nyacyo uwo wakunze azakwitura kugukunda ariko ntuzacyizere ngo wicare utimaze niba koko ushaka ejo heza. Gusa niba koko umukunda mukunde nta cyo umutegerejeho, utazarira ukabagara n’umurima w’imbuto zizariza abazagukomokaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwitonze Nadia2 years ago
    Urakoze kubw'Inama zawe





Inyarwanda BACKGROUND