RFL
Kigali

"Ikipe y'igihugu si iyo gufatiramo umuhezo" Desire Mbonabucya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/01/2021 10:23
0


Desire Mbonabucya, Kapiteni wajyanye ikipe y'igihugu Amavubi mu mikino y'igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia 2004 aratangaza ko hari abakinnyi baza gufatira umuhezo mu ikipe y'igihugu.



Ibi Desire Mbonabucya yabitangaje biturutse ku ishusho y'agace karanze umukino wahuje Amavubi ndetse n'ikipe y'igihugu ya Congo, umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi y'ibitego 2-2. 

Myugariro Manzi Thierry wari wabanje mu kibuga yaje gushaka gukuraho umupira akoresheje umutwe ariko ntibyamukundira, ibyaje gutuma Rutahizamu Bersyl Obassi asigarana umupira waje kuvamo igitego cya 2 ku ruhande rwa Congo.

Nyuma yo kubona aya mashusho yari yashyizwe kuri Facebook n'umunyamakuru Jean Luc Imfurayacu, Desire Mbonabucya yaje kwandika ko hari abakinnyi batazi agaciro k'ikipe y'igihugu ahubwo bakaza kuyifatiramo agahezo. Yagize ati:

Mu by'ukuri uyu mukinnyi yafashwe n'ibiki kugira ngo ashake gukinisha umutwe mu byatsi aho yagakinishije amaguru! Ubu se twarenganya umutoza ko aribyo yamwigishije? Cyangwa ni ba bakinnyi batazi agaciro k'ikipe y'igihugu baza gufatiramo umuhezo? Je suis désolé kuba mvuze ibintu bikomeye cyane kuri uyu mukinnyi ariko bigeze aho tugomba kubwira abakinnyi ko ikipe y'igihugu atari iyo kuza gufatiramo umuhezo kuko inyuma haba hari miliyoni zitegereje intsinzi bagomba kubyumva.

Ntibyadukundiye kuvugana na Manzi Thierry ngo tumubaze uko byamugendeye muri uyu mukino. Desire Mbonabucya wababajwe n'uko Manzi Thierry yitwaye, yayoboye Amavubi rukumbi yitabiriye imikino y'igikombe cya Afrika 2004, ubu akaba yibera mu Bubiligi, ndetse akaba umwe mu bakinnyi bakanyujijeho bakibasha gutanga ibitekerezo ku mupira w'amaguru mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND