RFL
Kigali

Menya filime ‘Kigali 21’ igiye gukorwa n’Abanyarwanda iri ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/01/2021 8:23
1


Ramansa Media, imwe muri kompanyi zatsindiye inkunga ya Ministeri y’Umuco n’Urubyiruko, yatangiye igikorwa cyo gukora filime yabo iri ku rwego Mpuzamahanga yiswe ‘Kigali 21’.



Iyi filime y’iminota 100, iteganyijwe kuzaba iri mu Ikinyarwanda n’Icyongereza, ivuga ku buzima bw’urubyiruko rw’i Kigali n’ibibazo ruhura nabyo. 

By’umwihariko ikaba igaruka ku buzima bwo kwishimisha mu biyobyabwenge n’inzoga, gusohoka, ubusambanyi ndetse n’ingaruka zijyana n’ibyo byose. Iyi filime, ikaba yubakiye ku buzima bw’abana bane mu gihe cy’umunsi umwe, buri wese ahanganye n’ingaruka z’ubuzima yishoyemo.

Niyigena Jean Pierre Umwanditsi w’iyi filime ‘Kigali 21’ yabwiye INYARWANDA, ko yayanditse ashingiye ku buzima we na bagenzi be bakuriyemo muri Kigali “bwiganjemo kwishimisha no gutakaza umwanya”’.

Avuga ko muri iyi minsi ‘urubyiruko rurimo gukurira muri Kigali ahanini usanga rutiteguye guhangana n’inshingano zinyuranye z’umuntu mukuru kandi imyaka yo kwigira ku rubyiruko ikaba igenda yiyongera bikabije, mu gihe urubyiruko rwimarira igihe mu kwinezeza’’.

Ati “Muri macye iyi filime ni ukwiyibutsa ibihe byacu byari byiza ariko nanone bigoye twaciyemo, bikaba nanone nko kongera gukangura urubyiruko rw’u Rwanda n’Afurika.”

Nkubiri Kagabo Producer w’iyi filime yavuze ko intego yabo ari ukugeza u Rwanda kuri Netflix ‘nubwo byumvikana nk’inzozi zigoye cyangwa se zidashoboka kuzizera’. Yavuze ko ubushobozi bwabo mu bijyanye n’amikoro bushobora kuba ari bucye gusa ‘ubushake dufite burahagije’.

Filime ‘Kigali 21’ izakorwa n’aba producer bo mu Rwanda bafatanyije abanyamahanga bakoranye na Nkubiri Kagabo aho yakoreraga muri zambia. Iyi filime yavuye mu mushinga wagaragajwe na Niyigena Jean Pierre wo kongera ubwiza bwa filime zikorerwa mu Rwanda.

Ni umwe mu mishinga y’abahanzi na ba rwiyemezamirimo 23 yahize indi muri gahunda y'ikigega cyo kuzahura Inganda Ndangamuco nyuma y'ingaruka bagizweho na Covid-19.

Ni gahunda yatangijwe Tariki 24 Nyakanga 2020 ubwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi batangizaga iyi gahunda bagamije kuzahura Icyiciro cy’Inganda Ndangamuco'. 

Kuri ubu, filme ‘Kigali 21’ ikaba igeze m ugihe cyo guhitamo abakinnyi bazagaragara muri iyi filme, ku bakinnyi bifuza kwiyandikisha gukina muri iyi filime basura imbuga nkoranyambaga kuri instagram (@kigali21film) no kuri twitter (@kigali21film)

Amashusho y’iyi filime azatangirwa gufatwa guhera muri Werurwe 2021. Abakinnyi bakenewe ni abari hagati y’imyaka 21 na 24 y’amavuko. Uri muri iki cyiciro agomba kuba azi gutwara imodoka.

Abari hagati y’imyaka 21 na 24 y’amavuko agomba kuba azi kuririmba cyangwa ari kurapa (umuraperi). Abari hagati y’imyaka 30 na 34 y’amavuko agomba kuba akomoka mu bihugu byo muri Asia cyangwa mu Burayi.

Abashaka kwiyandikisha gukina muri iyi filime byatangiye kuri uyu wa 07 Mutarama 2021 bizasozwa ku wa 20 Mutarama 2021.

Kagabo Nkubiri Producer wa filime 'Kigali 21' ifite iminota 100'

Niyigena Jean Pierre umwanditsi wa filime 'Kigali 21' iri ku rwego mpuzamahanga

Filime 'Kigali 21' ivuga byihariye ku buzima bw'urubyiruko rukurira mu Mujyi wa Kigali


Hatangiye gushakishwa abazakina muri filime 'Kigali 21' iri mu mishinga yahawe miliyoni 10 na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco binyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngirimana jean baptiste3 years ago
    Iyi film ninziza ark natwedukeneye kuyigeramo kukodufitimpano





Inyarwanda BACKGROUND