RFL
Kigali

Facebook yafatiye ingamba zikaze Donald Trump kugeza ahererekanyije ubutegetsi na Joe Biden tariki 20 Mutarama 2021

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:7/01/2021 22:29
0


Perezida Trump yari yahawe amasaha agera kuri 12, gusa nyuma byaje kurangira umuyobozi wa Facebook,inc. bwana Mark Zuckerberg ahamije ko Trump azadohorerwa nyuma yo gutanga ubutegetsi kuri Joe Biden wamutsinze mu matora aho uyu muhango uzaba kuwa 20 Mutarama 2021.



Nyuma y'ubutumwa Trump yari yatambukije kuri Facebook na Twitter aho yagararagazaga amarangamutima ashimira abamushyigikiye bari bagiye mu myigaragambyo aho bivugwa ko yaguyemo abantu 4 nk'uko BBC ibitangaza, byaje kurangira ubu butumwa bwose busibwe ndetse n'ubwo yari yatambukije ku rubuga rwa Youtube nabwo bwahise buvanwaho.

Donald Trump ashimira abigaragambyaga bagamije guhakana ko yatsinzwe amatora ndetse yabashimagije ibintu bitigeze binyura amahame y’izi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter na Youtube ari nabyo byatumye bahita bakuraho ubutumwa yari yashyizeho ndetse anafatirwa ingamba zikomeye zirimo no kuba azagenzurwa kugeza ahererekanije ubutegetsi na bwana Joe Biden.


Mark Zuckerberg na Donal Trump 

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Facebook,inc kirimo imbuga nkoranyambaga arizo Facebook, , WhatsApp na Instagram, Mark Zuckerberg yatangaje ko uyu mugabo azakomeza kugenzurwa kugeza uyu muhango uteganyijwe kuwa 20 Mutarama 20221 ubaye aho azahererekanya ubutegetsi na Joe Biden wamutsinze mu matora.

Zuckerberg ati ”Kwirengera ingaruka zo kwemerera Trump gukoresha konte ze uko ashaka zirahambaye”. Aha yashakaga kuvuga ko kweremera Trump gukora ibyo ashaka harimo ibyago byinshi.

Umwe mu bashinzwe imbuga nkoranyambaga muri White House aho bwana Trump akibarizwa yakoresheje konte ye atangaza ya magambo aho yavuze ko ari Trump wabitangaje, yagize ati” N'ubwo ntemeranya na gato n'ibyavuye mu matora ndetse n'ibyatumye bavuga ko natsinzwe, ariko hazaba ihererekanyabubashaka ryiza kuwa 20 Mutarama 2021.

Src: bbc.com, cnbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND