Perezida Trump yari yahawe amasaha agera kuri 12, gusa nyuma byaje kurangira umuyobozi wa Facebook,inc. bwana Mark Zuckerberg ahamije ko Trump azadohorerwa nyuma yo gutanga ubutegetsi kuri Joe Biden wamutsinze mu matora aho uyu muhango uzaba kuwa 20 Mutarama 2021.
Nyuma y'ubutumwa Trump yari yatambukije kuri Facebook na Twitter aho yagararagazaga
amarangamutima ashimira abamushyigikiye bari bagiye mu myigaragambyo aho
bivugwa ko yaguyemo abantu 4 nk'uko BBC ibitangaza, byaje kurangira ubu
butumwa bwose busibwe ndetse n'ubwo yari yatambukije ku rubuga rwa Youtube nabwo
bwahise buvanwaho.
Donald
Trump ashimira abigaragambyaga bagamije guhakana ko yatsinzwe amatora ndetse yabashimagije
ibintu bitigeze binyura amahame y’izi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook,
Twitter na Youtube ari nabyo byatumye bahita bakuraho ubutumwa yari yashyizeho
ndetse anafatirwa ingamba zikomeye zirimo no kuba azagenzurwa kugeza
ahererekanije ubutegetsi na bwana Joe Biden.
Mark Zuckerberg na Donal Trump
Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Facebook,inc kirimo imbuga nkoranyambaga arizo Facebook, , WhatsApp na Instagram, Mark Zuckerberg yatangaje ko uyu mugabo azakomeza
kugenzurwa kugeza uyu muhango uteganyijwe kuwa 20 Mutarama 20221 ubaye aho
azahererekanya ubutegetsi na Joe Biden wamutsinze mu matora.
Zuckerberg
ati ”Kwirengera ingaruka zo kwemerera
Trump gukoresha konte ze uko ashaka zirahambaye”. Aha yashakaga kuvuga ko
kweremera Trump gukora ibyo ashaka harimo ibyago byinshi.
Umwe mu bashinzwe imbuga nkoranyambaga muri White House aho bwana Trump akibarizwa yakoresheje konte ye atangaza ya magambo aho yavuze ko ari Trump wabitangaje, yagize ati” N'ubwo ntemeranya na gato n'ibyavuye mu matora ndetse n'ibyatumye bavuga ko natsinzwe, ariko hazaba ihererekanyabubashaka ryiza kuwa 20 Mutarama 2021.”
Src: bbc.com,
cnbc.com
TANGA IGITECYEREZO