RFL
Kigali

Umukene ugukunda by’ukuri mu rugamba rw’amasura y’uburanga utegereje ko agusaba urukundo utazanabona

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/01/2021 9:29
4


Nushake ubyite urukundo! Kuko urukundo rudashobora gukuraho ibyo twita amahame duhamya twirengera. Urukundo rw’ukuri rurenze amarangamutima. Kumubona ukamukunda bitandukanye cyane no kumubonaho ibyishimo by’ubuzima bwawe. Hindukira reba uriya ugukunda. Ni kenshi wibaza uti”Ese ningombwa gukunda ugukunda cyangwa nzakunda uwo nkunda?.



Jay Shetty na Shelton nakuze mbona amagambo yabo yewe nkanagerageza kwisanisha nayo, gusa kuko nari nkiri umwana sinigeze menya neza ibyo bavugaga kugeza ubu nkuze nkamenya neza ko urukundo rurenze amarangamutima. 

Nyogokuru yarambwiye ati ”Mwana wanjye, kugira ngo mpure na Sogokuru wawe byamutwaye igihe kirekire rimwe na rimwe atakaza na duke yari afite kugira ngo agere ku mugore mwiza nkanjye wari ikizungerezi muri icyo gihe, bitari iby’ubu umbonye nshaje. Mwana wanjye namusanze ntacyo afite gusa yarankundaga ndetse akabinyuza muri duke yagiraga aho kubicisha mu magambo gusa. Mwana wanjye n’ubwo muri inshuti ibaze uti, Ese ni iki yamariye gifatika?”.

Nyogokuru wanjye akimara kumbwira ayo magambo naribabjije nti “Ese ubwo abakene bose bagira urukundo rw’ukuri? Ese umukene ni nde? Umukire we se ni nde?“ Ahari wasanga ntarinzi neza igisobanuro cy’ubukene navugaga muri icyo gihe cyangwa nabonaga. Ubukene buvugwa mu rukundo ntabwo ari ubukene bwo kutagira amafaranga n'ubwo nabyo birimo gake, ariko ubukire buvugwa ni ubwo kwemera guhara igiceri wari budodeshemo urukweto ngo ukunde umwereke urukundo.

Nibyo mu rukundo rwawe, nuhura n’uwo wagenewe byanga bikunze bikunze uzamubonaho ibi bintu, azatakaza buri kimwe, yewe azajya yumva yaguha n’ibyo yambaye gusa byangire muri ntibishoboka ariko ku bwe azabikuramo abiguhe.

Lulu ni umukobwa wakunzwe bidasanzwe gusa akundwa n’uwari udafite n’aho yishima uretse guhomba n’ifunguro rya nijoro akarimushyira. Lulu ntabwo yari yarigeze abibona kuva abayeho, gusa Lulu yari ategereje umusore yahoraga yitegereza buri munsi aho batuye.

Lulu nawe yari yarakunze umusore ndetse akagerageza no kumushyira ku karubanda avuga ati ”Inshuti yanjye magara, inshuti yanjye y’ibihe byose”. N'ubwo yavugaga ibi yabaga asa n'uri kugera ikirenge mu cya wa musore wacu wamukunze byo gupfa ndetse rimwe na rimwe akajya yemera guheba ifunguro agakora icyo yitaga kurwana ku rukundo rwe n'ubwo atabibonaga.

Nkimara kubona izo ngero nagarutse ku nama za nyogokuru wambwiye ati ”Mwana wanjye urukundo rurenze amarangamutima, uzamukunde nagukunda. Gusa musore wanjye menya ko ari wowe uzaba uwa mbere guhara buri kimwe kubera we”.

Mukobwa uwo musore ukunda wimurutisha ugukunda. Abahanga mu mibanire basobanuye neza ko umuhungu atakaza 60% by’imbaraga ze mu gihe ari gushaka uwo bazabana kandi akabikora adateze kwishyuza, mu gihe uwo ukunda mukobwa atazatakaza na 5% by’ibye, kuko ntagukeneye ni wowe umukeneye kandi wowe mukobwa nubikora uzabaho wishinja icyaha n’amakosa wanze gukosora ubuzima bwawe bwose kandi ikibi kurushaho ni uko uwo atazagukunda nk’uko ubyifuza, ni ko kuri.

Iyi nkuru igufashe kumva neza ko muri wowe hari icyiza kirimo, wumve ko udakwiriye kubabaza ugukunda. Rekeraho gutegereza isura ikuri mu ntekerezo, fata akaboko uwo muntu ukuri hafi, umwe wakwemera no kwibura ku bwawe, genzura neza niba koko umutima we ukeye ku bwawe, umukunde koko. Ntabwo urukundo ari amarangamutima bivuze ko gukunda umuntu bidashingira ku isura ye, cyangwa kumwe muhura rimwe.

Urukundo rw’ukuri rushingira ku bintu bigaragara kandi rugakomezwa namwe mwembi hatabayemo ibya Karma. Iga kurekeraho kubabaza umuntu ugukunda by’ukuri kandi ndabizi neza ntarenze umwe kandi uramuzi. Nituvuga gutya ntiwumva ko hari icyo dukuyeho, Oya! Urukundo rwawe ni wowe uzarurwanirira. Byose birashoboka, ihitiremo aheza ushaka kwerekeza umutima wawe. Siga igitekerezo cyawe ahatangirwa ibitekerezo. Ndagushimiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshuti Etienne 3 years ago
    Nyuzwe ninama zanyu zubaka gsa muri iki gihe biragoye ko ukundwa nuwo wakunze ibyo mvuga mbifitiye gihamya.
  • Israel 3 years ago
    Muvuze ukuri cyane,gusa kubwanjye nizera ko guhitamo aheza wa kwohereza umutima wawe bitoroshe na gato kuko nizera ko umutima ariwo wihitiramo ariho usanga abenshi bakunda abatabakunda kuko arumutima wabahisemwo, byari byiza gukunda uwugukunda ari byari byiza kurushirizaho niba nawe umukunda. Icyo nigitekerezo cange Murakoze.
  • Uwitonze Nadia2 years ago
    Urumuhanga ndakurahiy!!! Yew yewe. Uzahara na Duke afite kubwawe ni we waw! Ahaaaaaa Sha se urubyiruk rwubu baracyikoz umusore utaraba akaryoshye !!!!! Ngo wawund uzana Umuneke harabafit inkoko ntabw bamureba ga!!! Urukundo si amarangamutima. Nzakugurir akantu kbx
  • benjame1 year ago
    murakoze kutugarura mumurongo kandi mwaziye igihe





Inyarwanda BACKGROUND