RFL
Kigali

Tabz uri kubarizwa muri Kenya yasohoye indirimbo yahakoreye, aha isezerano abamwakiranye yombi mu muziki-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/01/2021 15:39
0


Umuhanzikazi Uwizerwa Thabitha uzwi kandi Tabz, yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka yise ‘Boyz’, avuga ko uburyo yakiriwe mu muziki byatumye yiyemeza kutazatenguha abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.



Mu mezi atanu ashize ni bwo Tabz yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga asohora indirimbo ye ya mbere yise ‘Me’. Ntiyarebwe n’umubare munini ariko abantu batandukanye bamuhaye ikaze mu kibuga cy’abandi bakobwa bakora ubutitsa.

Tabz nawe avuga ko ibi byamuteye imbaraga, biri no mu byatumye yishimira intangiriro y’urugendo rwe mu muziki ‘kuko rukura uko bwije n’uko bukeye’.

Yavuze ko icyizere Abanyarwanda bamugiriye atazagipfusha ubusa. Ko azaharanira gukomeza gukora indirimbo zibashimisha.

Yabwiye INYARWANDA, ko umuziki ari ishuri umuntu uhora yiga kandi ko ari mu kibuga cyiza, kuko uretse kuba akora umuziki nk’akazi ‘awukunda’.

Ibi ngo ni nabyo byatumye ahitamo kujya gukorera amashusho y’indirimbo ye ‘Boyz’ muri Kenya, kuko ari gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ndi gukora umuziki uri ‘international’, ‘script’ y’indirimbo n’iyo igaragaza aho nzakorera.”

Uyu mukobwa yavuze ko buri wese uzumva iyi ndirimbo ‘Boyz’ aziha igisobanuro. Amashusho yayo yafatiwe ku bwogero bunini, agaragara abyinana n’abakobwa yifashishije n’ibindi.

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Boyz’ yakozwe na Producer David uri kubarizwa muri Kenya. Iyi ndirimbo yanditswe n’umuririmbyi akaba na Producer Sean Brizz.

Tabz amaze imyaka irenga itatu aririmba mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction binyuze mu itsinda rya Neptunez Band abarizwamo.

Iri tsinda rifasha mu miririmbire abahanzi batumirwa muri ibi bitaramo. Ni we mukobwa rukumbi ukunze kugaragara muri iri tsinda yinjiyemo nyuma yo gusoza amasomo ku ishuri rya muzika rya Nyundo mu 2017.

Tabz, ni umuhanga mu kuririmba asubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Alicia Keys afatiraho urugero, umuraperikazi Cardi B, Rihanna n’abandi bafite amashimwe akomeye mu muziki.

Nta gihe kinini bimufata yiga indirimbo y’umuhanzi uba watumiwe muri Kigali Jazz Junction, gusa ngo yigeze kumara ibyumweru bibiri yiga indirimbo ya Cardi B yaririmbye muri Jazz arishimirwa mu buryo bukomeye.

Igihagararo cye, ubuhanga bwe mu miririmbire n’ijwi rye byagiye bituma benshi bamurebye mu bitaramo bikomeye yaririmbyemo bibaza impamvu we adasohora indirimbo ze bwite.

Umuhanzikazi Tabz uri kubarizwa muri Kenya yasohoye amashusho y'indirimbo 'Boyz' yahakoreye

Tabz yavuze ko yihaye intego yo gukomeza gukora indirimbo zinyura abamwakiranye yombi kuva yinjiye mu muziki

Tabz aracyari kubarizwa muri Kenya ku mpamvu z'ibikorwa bitandukanye by'umuziki ari kuhakorera

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BOYZ' Y'UMUHANZIKAZI TABZ

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND