RFL
Kigali

Clarisse Karasira yakebuye ababyeyi badashyigikira abana babo mu nzira y’inzozi zabo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/01/2021 11:24
0


Clarisse Karasira ni umwe mu bahanzi bavuga ko bashyigikiwe n’ababyeyi babo mu nzira y’inzozi byanatumye arushaho gukora umuziki. Ndetse mu Cyumweru gishize aherutse gushimira ababyeyi be aho yabahaye impano y’imodoka ngo ijye ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.



Umuziki ni umurimo ufite agaciro kanini k’umuntu ku giti cye n’umuryango mugari muri rusange. Nta gihe kinini gishize bamwe mu babyeyi batangiye kumva ko umwana wabo yakora umuziki ukamutunga nk’uko yashoboraga gukora indi mirimo.

Ni impano isaba kurerwa no kubungabunga kugira ngo uyifite adatana. Bamwe mu babyeyi batinyaga ko abana babo bakora umuziki, ahanini bitewe n’ibyo babonaga kuri bakuru babo bababanjirije barimo abishoye mu biyobyabwenge n’ibindi bigatuma ababyeyi bahangayika ko umwana wabo nawe yakwinjira mu murongo nk’uwo.

Clarisse Karasira avuga ko yagize Imana kuko ababyeyi be babashije kubona ko umuziki ari umurimo nk’indi watunga umuntu uwukoze neza ukagirira akamaro sosiyete.

Avuga ko iyo umuziki uwukoze neza witonze urakungukira ariko ko iyo uwuhutsemo urakwandagaza kuko ubamo ibishuko byinshi.

Yabwiye INYARWANDA, ko ababyeyi bakwiye gushyira intege mu kurera abana babo ntibakanire cyane abamaze gukura, ahubwo bakaganira bumvikana no kugirana inama neza.

Akomeza avuga ko iyo umubyeyi aciye intege umwana we akura amufata nk’umwanzi we. Ati “kuko umwana iyo afite inzozi ugashaka kumuca intege akumva nk'umwanzi w'ahazaza he abenshi ni ho bahera bananirana ariko iyo ari inzozi nziza ukamwereka ko umushyigikiye ariko ukamuhozaho inama za kibyeyi birafasha.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko abana na bo ariko bafite uruhare runini mu kwemerera ababyeyi babo kugira uruhare mu nzira y'inzozi zabo. We akavuga ko yagize umugisha kuko Imana yamuhaye ababyeyi beza, barera neza kandi batoza neza ku buryo yabakuyeho ingero nyinshi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MU MITIMA' YA CLARISSE KARASIRA

Clarisse yavuze ko ababyeyi be bamushyigikira cyane mu muziki ndetse ko bahora bashishikajwe no kumenya ibikorwa bye bikurikira. Ati “Bari mu ba mbere bakunda umuziki wanjye bakantera ingabo mu bitugu.”

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, ni bwo Clarisse Karasira yatangaje ko yahaye impano y’imodoka ababyeyi be. Yavuze ko yumvise imodoka ari impano nziza yafasha ababyeyi be mu mirimo yabo ya buri munsi yo kwitangira abandi.

Avuga ko ababyeyi be basanzwe bakora ibikorwa by’urukundo no kuyobora abantu ku Mana mu nsengero.

Mu muzika, Clarisse Karasira aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mu Mitima’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 100. Niyo ndirimbo ya nyuma kuri Album yise ‘Inganzo y’umutima’ yagombaga kumurika ku wa 26 Ukuboza 2020 mu gitaramo cyari kubera muri Kigali Serena Hotel.

Clarisse Karasira yavuze ko ababyeyi bakwiye gushyigikira abana babo mu muziki kuko ari umwuga nk'undi utunga uwukora

Clarisse aherutse guha impano y'imodoka ababyeyi be nk'ikimenyetso cy'uko yishimira uburyo bamushyigikira mu muziki we
Ababyeyi ba Clarisse basanzwe bakora ibikorwa by'urukundo, bityo iyi modoka izabafasha mu kazi kabo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU MITIMA' YA CLARISSE KARASIRA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND