RFL
Kigali

U Bubiligi: Umuramyi Jonathan Niyo yashyize hanze indirimbo yise 'Ewe Getsemane' - VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/01/2021 7:36
0


Umuramyi w' Umurundi ufite Ubwenegihugu bw' u Bubiligi, Niyomwungeri Jonathan uzwi ku izina rya Jonathan Niyo mu buhanzi, yashyize hanze indirimbo 'Ewe Getsemane' yafunguye umwaka ikaba iri kuri kumuzingo we azashyira hanze muri uyu mwaka wa 2021



Jonathan Niyo wavuye mu Burundi afite amezi 8 y'amavuko arazwi cyane mu ndirimbo zo guhimbaza Imana mu gihugu cy' u Bubiligi aho yakoreye indirimbo nyinshi zitandukanye zagiye zikundwa.

Uyu muhanzi yatangiye gushyira hanze indirimbo mu mwaka wa 2015 aza kumurika Albumu ye ya mbere yise " AMBERA INKOMEZI" kuwa 09 Nzeri 2017 mu gitaramo gikomeye yatumiyemo  Gaby Irene Kamanzi(Rwanda),Appolinaire Habonimana (Burundi),David NduwimanaTresor (Australia),JIJI Seven (Sweden) na Ange Sifa Habimana uba mu Bufaransa.

Jonathan NIYO avuga ko iyi ndirimbo "EWE GETSEMANE " ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu gusabana n'Imana bazirikana ko ibari hafi mu buzima bwabo kandi ko badakwiye kwiheba.

Yagize ati: " Muri iyi ndirimbo ndashaka kwibutsa abantu ko Imana irikumwe nabo,ibyo banyuramo byose n'Imana ibaba hafi, basenge bashyizeho umwete babone amahoro mu mitima kuko i Getsemane twahabonye byose

Akomeza agira ati " Buri wese yizere Yesu tumuture ibituremereye n'ibitubabaza ari hafi yacu 

Jonathan Niyo n'umugabo w'umugore umwe akaba yarashinze urugo mu mwaka wa 2019 bafitanye umwana w'umuhungu w'amezi 7 y'amavuko, mu gihe amaze mw'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana amaze gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Ubuholandi,Sweden,Danemark,Finland no mu Bufaransa.

Abahanzi barimo Patient Bizimana,Dominick Nick Ashimwe,Fortrand Bizimana,Mireille Basirwa ni bamwe mubo bamaze guhurira mu bitaramo bitandukanye ku mugabane w'Ubulayi.

Aganira na InyaRwanda.com yasabye Abanyarwanda gupfukama bagasenga bakinginga Imana yabinjije muri 2021 ukazababera umwaka w'umunezero no gutungwa n'Iby'umwuka kurusha kurarikira iby'isi kuko bizashira ariko ibya mwuka Wera abizera bazabirya ubuziraherezo.

REBA HANO EWE GETSEMANE YA NIYO JONATHAN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND