RFL
Kigali

Philosophe wakoze indirimbo 'Bonne Année mu 2017 yifurije abamukunda umwaka mushya muhire wa 2021

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:1/01/2021 15:25
0


Ndagijimana Francois ukora umuziki ushingiye ku mwimerere (live music) akaba acuranga mu birori bitandukanye yigeze gukora indirimbo yifuriza abantu umwaka mushya muhire none yageneye abamukunda ubutumwa bwo gutangira neza umwaka wa 2021.



Philosophe watangiye umuziki acuranga muri kiliziya gatorika akaza gutangira kujya aririmba mu byo bita ibisope asanzwe afite indirimbo ze ziba zicuranze mu buryo akoreshamo guitar cyane. 

Avugana na InyaRwanda.com yageneye ubutumwa abamukunda n’abagiye bamumenyera mu bitaramo bitandukanye yagiye atumirwamo mu bihe bya guma mu rugo dore ko asobanura ko yazengurutse ibitangazamakuru byinshi asusurutsa abakunda umuziki nyarwanda ariko byumwihariko karahanyuze.

Muri ubwo butumwa yagize ati:’ ’Umuhanzi Francois yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021. Uzababere uwo guhigira ikiza kandi bagere ku ntego’’. Yasoje ashimira buri wese wamubaye hafi mu gihe byari bigoye ariko rero abasaba kurushaho kumwereka urukundo.

Umva indirimbo Bonne Annee yakoze mu 2017

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND