Ndagijimana Francois ukora umuziki ushingiye ku mwimerere (live music) akaba acuranga mu birori bitandukanye yigeze gukora indirimbo yifuriza abantu umwaka mushya muhire none yageneye abamukunda ubutumwa bwo gutangira neza umwaka wa 2021.
Philosophe watangiye umuziki acuranga muri kiliziya gatorika akaza gutangira kujya aririmba mu byo bita ibisope asanzwe afite indirimbo ze ziba zicuranze mu buryo akoreshamo guitar cyane.
Avugana na InyaRwanda.com yageneye ubutumwa abamukunda n’abagiye bamumenyera mu bitaramo bitandukanye yagiye atumirwamo mu bihe bya guma mu rugo dore ko asobanura ko yazengurutse ibitangazamakuru byinshi asusurutsa abakunda umuziki nyarwanda ariko byumwihariko karahanyuze.
Muri ubwo butumwa
yagize ati:’ ’Umuhanzi Francois yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire wa
2021. Uzababere uwo guhigira ikiza kandi bagere ku ntego’’. Yasoje ashimira
buri wese wamubaye hafi mu gihe byari bigoye ariko rero abasaba kurushaho
kumwereka urukundo.
Umva indirimbo Bonne Annee yakoze mu 2017
TANGA IGITECYEREZO