RFL
Kigali

Nyagatare: Polisi yafashe abantu 3 bakekwaho kwiba ibikoresho mu rusengero rwitwa Eagle Evangelical Ministries

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/01/2021 11:07
0


Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu 3 bakekwaho kwiba ibikoresho byo mu rusengero.



Aba bantu bafashwe ni Mugiraneza Japhet w’imyaka 18, Twagirayezu Joseph w’imyaka 23 na  Niyokwizerwa Emmanuel. Barakekwaho kwiba Sentetiseur imwe, Migiseri ebyiri (Mixer), Emeteur Microphone ebyiri, Isaha imwe n’Imikeka minini ibiri. Bafashwe bikekwa ko bavuye kubyiba mu rusengero rw’itorero ryitwa Eagle Evangelical Ministries ruherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare Akagari ka Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko hari mu rucyerera ahagana saa kumi n’imwe, abanyerondo babona abantu bikoreye ibintu, babikanze babikubita hasi bariruka. Bari benshi ariko bashoboye gufatamo babiri ndetse n’umuzamu warindaga urwo rusengero.

CIP Twizeyimana yagize ati  “Bari babyikoreye bikanga abanyerondo babikubita hasi bariruka, ariko haza gufatwamo babiri ari bo Mugiraneza Japhet na Niyokwizerwa Emmanuel. Hanafashwe Twagirayezu Joseph wari umuzamu w’urusegengero kuko nawe arakekwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko abanyerondo n’abayobozi mu nzego z’ibanze bamaze gufata Mugiraneza na Niyokwizerwa bavuze ko bakuye ibyo bintu ku rusengero, bahise bajyayo basanga Twagirayezu Joseph (umuzamu w’urusengero) azirikishije udutambaro tworoheje bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe kugira ngo byitwe ko abajura bamuhambiriye.

Ati “Bisa nk’aho ari amayeri yakoreshejwe bahambira uriya muzamu w’urusengero ariko ntaho bigaragara ko yabarwanyije ndetse nta n’ubwo yatabaje kandi hafi aho muri metero nkeya hari abashinzwe umutekano barinda umunara uhari, ariko nabo bavuze ko nta muntu bumvise atabaza.”

Abakekwa bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare kugira ngo hakorwe iperereza. Ni mu gihe ba nyiri urusengero bemeza ko biriya bikoresho ari ibyabo byose usibye isaha imwe itabashije kuboneka kuko ngo mu rusengero habagamo ebyiri.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 yo muri iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe. Iyo kwiba byakozwe nijoro; Iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.


Abantu 3 bakekwaho kwiba ibikoresho byo mu rusengero batawe muri yombi

Src: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND