RFL
Kigali

Grand P wamamaye mu rukundo n'umukobwa ufite ikibuno kinini muri Afurika agiye gukorana indirimbo na Koffi Olomide-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/01/2021 10:55
0


Umusore wo muri Afurika uzwi ku kazina ka Grand P, wamenyekanye mu rukundo n'umukobwa w'imiterere idasanzwe ukunda kwiyita Kim Kardashian wo muri Afurika, yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo ari kumwe na Koffi Olomide.



Moussa Sandiana ukoresha akazina ka Grand P ku mbuga nkoranyambaga akaba n'umuhanzi, akomeje kuvugisha benshi we n'umukunzi we Eudoxie Yao”. Aba bombi bari mu rukundo rw’agatangaza ruri kuvugisha benshi n'ubwo byatangiye bamwe babyita imikino ngo ni ugushaka amafaranga.

One Month After He Proposed To Her, See Recent Photos Of Grand P And His  Wife To Be

Grand p n'umukunzi we

Uyu mukobwa usanzwe nawe ari umuhanzikazi unamurika imideli mu gihugu cya Cote d'Ivoire, avuga ko urukundo ari rwo rwa mbere kandi ko ababanenga bazabima amatwi. Avuga ko we n'umukunzi we yihebeye batangaje cyane. Asobanura ko iyo urukundo rwaje uba ugomba kurwakira.

Eudoxie Yao, afatwa nka Kim Kardashian wa Afurika kubera uburyo ateye akaba ari nawe ufatwa nk’ufite ikibuno kinini muri Afurika y’Iburengerazuba. Grand P ukomoka muri Guinea afatwa nk’umuntu muto kandi mugufi cyane kubera ubumuga yavukanye, uyu musore iyo ari mu bana bato aba angana nabo bagatandukanira mu ndoro n’isura ikuze.

Grand P goes to the gym with his wife

Grand P kand azwiho kugira amafaranga menshi, mbese ni umuherwe. Uyu musore rero atangaza ko agiye kwifashisha Koffi Olomide bagakorana indirimbo. Yabitangaje yifashishije utukuta rwe rwa Facebook na Instagram avuga ko bazakorana indirimbo, ati “Hamwe n'umuntu ukomeye Koffi Olomide, intsizi y'Afurika, vuba turakorana indirimbo". Iyi foto yerekanaga bari kumwe yewe banishimanye.

Wa muhanzi ufite ubugufi bukabije...

Grand p ari kumwe na Koffi bagiye gukorana indirimbo

Ni mu gihe Afurika muri rusange iri kwishimira indirimbo "Waah" ya Koffi Olomide na Diamond Platnumz ikaba mu ndirimbo ziri kurebwa cyane ku rukuta rwa Youtube.

Eudoxie Yao's Butt Shakes Instagram - TOKTOK9JA MEDIA

Umukunzi wa Grand P ari mu bakobwa bafite ikibuno kinini muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND