RFL
Kigali

Clarisse Karasira yashimiye ababyeyi be abaha imodoka nk'impano y'iminsi mikuru-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/12/2020 18:30
3

Nyuma y'iminsi mike umuhanzikazi Clarisse Karasira yerekanye imodoka asigaye agendamo, ubu muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, yageneye ababyeyi be bamwibarutse impano y'imodoka nk'ishimwe rikomeye yabitura.



Clarisse Karasira ari mu bahanzi bahagaze neza cyane hano mu Rwanda,  akaba yaramenyekanye ku ndirimbo zitandukanye zagiye zigisha urukundo rubanda nyamwinshi, ntawakwirengagiza indirimbo ye yise "Ntizagushuke", "Gira Neza", "Twapfaga iki" n'izindi zikubiyemo inyigisho za kivandimwe.

Genesisbizz

Uyu mukobwa w'ijwi ryiza ukunda inganzo gakondo, yanyarukiye ku rukuta rwe rwa Instagram avuga uburyo ababyeyi b'umuntu ari ikintu gikomeye cy'agaciro, urukundo wabaha ni ntagereranwa, ariyo mpamvu utabona icyo ubitura. Mu magambo ye yagize ati:

Impano y'imodoka ku babyeyi banjye. Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n'ubwo nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b'intwari bitangira abandi uko bifite, bantoje byinshi birimo UBUMANA N'UBUMUNTU. Ni bo bantu ba mbere bashyigikira inzozi zanjye, barandera, barankuza... bambereye umugisha cyane! Bagombwa icyubahiro cy'ababyeyi.


Ubutumwa Clarisse yagejeje ku babyeyi be buherekejwe n'imodoka

Akomeza agira ati: "Ndashima Imana impa umugisha utangaje mu buzima busanzwe no muri iyi Muzika. Ni iki utakwitura ababyeyi beza?. Umwaka mushya muhire ku babyeyi mwese aho muri".



Clarisse Karasira n'ababyeyi be abaha impano y'imodoka


Imodoka Clarisse Karasira agendamo aherutse kwerekana

Clarisse Karasira yerekanye imodoka ye mu gihe hashize igihe gito kitagejeje umwaka uyu mukobwa afashe icyemezo cyo gukora ku giti cye agasezera kuri label ya BossPapa yabanje gukoreramo umuziki we, ubu akaba akataje mu gukora indirimbo zikundwa na benshi. Ubu afite indirimbo nshya yise "Mu mitima".

KANDA HANO WUMBE 'MU MITIMA' YA CLARISSE KARASIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Meddy2 weeks ago
    Nibyiza ntacyo dukwiye kurutisha ababyeyi kuko nibo batuma byose tubiboba
  • Musabwa grace2 weeks ago
    Nibyiza cyane kuko ababyeyi n'abantu bingenzi mubuzima bwacu yakoze igikorwa kiza cyane.
  • ndabarinze2 weeks ago
    iyabatwabibonaga kimwe,ntakintunakimwe twaridukwiye kurutisha mama na papa, karasi uduha umucomwizaaaa .


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND