RFL
Kigali

Nyuma y'iminsi 86 Mukura yirukanye umutoza mukuru

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/12/2020 17:50
0

Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezereye uwari umutoza wayo ndetse n'abungiriza be bagera kuri 2.



Djilali Bahloul asezerewe nyuma y'imikino ya shampiyona igera kuri itatu atatsinzemo umukino n'umwe dore ko Mukura shampiyona yasubitswe iri ku mwanya wa 16 n'inota rimwe yanganyijemo n'ikipe ya Sunrise FC umukino wabaye ku munsi wa 2.

Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi ushinzwe ubuzima bw'ikipe ya Mukura, Gasana Jerome, yatwemereye ko bamaze gutandukana n'uyu mutoza ndetse n'abungiriza be. Yagize ati "Nibyo koko tumaze gusezerera umutoza mukuru kuko twari tumaze iminsi dukora isesengura tugenzura uko mukura yitwaye, tuza kubona nka Mukura tutakemera gukomeza uko twatangiye ndetse tunabona ko mu masezerano twagiranye bitahuraga n'ibyo twamusabye." 

Jerome kandi yakomeje atangaza ko nk'ikipe iba ifite ibyo itakaza nayo iba igomba kugira umusaruro. Yagize ati "Yego turi gutegura ikipe ariko nk’abantu bafite ibyo batakaza bafite ikipe igomba gukenera ibiyigendaho, nayo iba igomba gutanga umusaruro niyo itatwara igikombe ariko ikaba iya kabiri.”

Djilali Bahloul yageze muri iyi kipe tariki ya 6 Ukwakira 2020 akaba yaramaze kuyitoza imikino 6 harimo imikino ibiri yakinnyemo na Gasogi United atsindamo umwe atsindwa undi, yanakinnye kandi n'ikipe ya Muhanga FC imutsinda igitego kimwe ku busa, mu gihe mu mikino ya shampiyona yakinnye harimo umukino yahereyeho ku munsi wa mbere wa shampiyona ubwo yatsindwaga na Kiyovu Sport ibitego 3-1 anganya ni ikipe ya Sunrise FC 0-0 umukino wa 3 yasuye ikipe ya As Kigali imutsinda ibitego 2-0 umukino wabereye i Nyamirambo.


Mukura yasezereye umutoza wayo n'abandi 2 bari bamwungirije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND