RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Vanessa Mdee wambitswe impeta y'urukundo n'umunyamerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2020 15:00
2


Umukinnyi wa filime muri Nigeria akaba n’umunyamerika w’umuhanzi, Olurotimi Akinosho [Rotimi] yambitse impeta y’urukundo umukunzi we w’umunyamuziki Vanessa Mdee, avuga ko yiteguye kumukundwakaza no kumuba buri kimwe acyeneye mu buzima bwe.



Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, ni bwo hasohotse amashusho agaragaza Rotimi ashinga ivi agasaba Vanessa Mdee ko yamubera umugore w’ubuzima bwe bwose. Rotimi yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa ‘Power’ yakinnyemo akoresha izina rya Dre.

Vanessa Mdee yagaragaje amashusho y’amasegonda macye yerekana impeta ibengerana yambitswe n’umukunzi we. Aya mashusho yayaherekeresheje amagambo yumvikanisha ukuntu anyuzwe n’urukundo rwa Rotimi.

Yavuze ko hashize umwaka umwe n’igice ari mu rukundo Ratomi. Kandi ko ubwo batangiraga urugendo hari abagiye bamuca intege bamubwira ko atari we mugabo we w’ahazaza. Avuga ko yabirengagije yumvira umutinama anashingiye ku bihe byiza yagiye agirana n’uyu musore abona ko azamubera Se w’abana be.

Vanessa yavuze ko ku myaka 30 y’amavuko yujuje yari afite gahunda zitandukanye n’izo Imana yamuteguruye. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya ubunoneka muri Yeremiya, yavuze ko ‘Ibyo Imana yifuza kutugirira ari byiza kugira ngo tuzabone ejo hazaza heza’.

Uyu mukobwa yavuze ko yamaze kubona igisobanuro cy’ahazaza he akimara guhura na Rotimi kandi ko Rotim yatabaye ubuzima bwe ‘birenze iby’undi mugabo woherejwe n’imana yakora’.

Avuga ko nta magambo yabona yakoresha mu gusobanura imbaraga z’urukundo zishyigikiwe n’Imana. Ko ubuzima bwe bwose yari amaze igihe ashakisha urukundo n’ibyishimo mu bintu, ariko ko yamaze kubona umusore ufite buri kimwe.

Vanessa yavuze ko yabwiye ‘Yego’ inshuti ye, inkoramutima ye, urukundo rw’ubuzima bwe. Ati “Igisubizo ni Yego! Yego ku nshuti yanjye. Urukundo rw’ubuzima bwanjye.”

Abarimo Kansiime, Umunyarwandakazi w’umunyamideli Judithe ubarizwa muri Uganda, Remah uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘This Is Love’ yakoranye na The Ben n’abandi bamwifurije guhirwa mu rugendo rushya rw’urukundo yatangiye.

Rotimi wambitse impeta Vanessa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko ‘yabwiwe Yego’ n’umukunzi we uvuze buri kimwe mu buzima bwe. Uyu musore yavuze ko Vanessa yahinduye ubuzima bwe, kandi ko yiteguye kumukunda no kumuha buri kimwe cyose akeneye.

Mu ugushyingo 2020, ni bwo umunya-Tanzania w’umunyamuziki Vanessa Mdee wari ku rutonde rw’abahanzi batatu batoranyijwemo gutaramira i Kigali mu Ugushyingo 2019, yatangaje ko yasaye mu nyanja y’urukundo rw’umukinnyi wa filime w'umuhanzi Rotimi nyuma y’iminsi ibiri y’umusangiro.

Vanessa Mdee yahishuye ko ari mu rukundo na Rotimi nyuma y’uko mu bihe bitandukanye bombi bifashishije urubuga rwa instagram, bagaragaza mu buryo bw’ibanga amarangamutima buri wese afitiye undi.

Muri Gicurasi 2019 Vanessa yafashe umwanzuro wo gutangaza ko yahungabanyijwe no gutandukana n’umukunzi we Juma Jux bari barambanye mu rukundo.

Uyu mukobwa yavuze ko yari afite impamvu yo kurira no kureka kurya kuko ari kenshi yagiye yumvikanisha ko ari umunyembaraga ariko ko itandukana rye n’umukunzi we ryamukozeho mu buryo budasanzwe.

Vanessa Mdee wavutse ku itariki ya 7 Kamena 1988 yakunzwe mu ndirimbo ‘Nobody but Me’ yakoranye na K.O, ‘Siri’, ‘Never Ever’ n’izindi. Mu Ukuboza 2015 yaje mu Rwanda aho yakoreye igitaramo gikomeye. 

Uretse kuba ari umuhanzi Vanessa [Vee Money] anazwi na benshi nk’umunyamakuru kuri Televiziyo ya MTV (Mlimami) yo mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Umuhanzi w'umunyamerika wambitse impeta Vanessa Mdee, umutima we ukanyurwa

Vanessa Mdee yatangaje ko byamufashe iminsi ibiri kugira ngo yemeze Rotimi nk'umukunzi we

Vanessa yavuze ko umwaka wa 2020 wabaye mubi mu nguni zose z'ubuzima, ashima Rotimi umufashije kuwusozanya ibyishimo bisendereye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Angelique umurerwa3 years ago
    Ni Angelique ,mpereye i rusizh mururu ,Vanisa akomereze ah ,urug ruhir, n'aband bakobw, bareberah , ababer uruger.
  • Angelique umurerwa3 years ago
    Ni Angelique ,mpereye i rusizh mururu ,Vanisa akomereze ah ,urug ruhir, n'aband bakobw, bareberah , ababer uruger.





Inyarwanda BACKGROUND