RFL
Kigali

2020 ni wo mwaka umuhanzi yari guca mu rihumye bagenzi be bari basinziriye akiyegurira abakunzi ba muzika benshi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/12/2020 17:40
0


Umuziki ni ukurwana ishyaka, iyo winjiye muri muzika ugomba kumenya ko winjiye mu kibuga cy'ihangana kuko ibyo ukora n'abandi baba babibashije. Nk'umuhanzi rero wiga uburyo wakwiyegurira abafana benshi nk'uko uyu mwaka hari abahanzi bamenye ubwenge bakawubyaza umusaruro mu gihe abandi bari mu gihirahiro kubera Covid-19.



Ibintu byose bigira ibyiza n'ibibi, Icyorezo cya Coronavirus cyasubije benshi inyuma, muzika irangirika bikomeye cyane ababonaga amaronko bakuye mu bitaramo arabura. N'ubwo Coronavirus yashegeshe benshi, abantu bamwe baje kureka ibyo bakoraga  bagana imbuga nkoranyambaga cyane, abadakunda muzika batangira kuyiyoboka bari mu ngo zabo kuko nta yandi mahitamo bari kuba bafite usibye kwicara mu ngo zabo birinda icyorezo cyari kuvuza ubuhuha kugeza magingo aya.

BRUCE MELODIE - This Is Africa

Bruce Melodie twavuga ko yamenye ibanga abyaza umusaruro umwaka wa 2020

Imibare myinshi yayobotse Youtube bumva umuziki karahava, hari abahanzi mu bihugu bitandukanye bahise basubira inyuma muri muzika kubera icyorezo, abandi biga amayeri bamenya ko abantu bahugiye mu ngo, akazi kabaye gacye bakoresha Youtube cyane, niko gukora indirimbo ku bwinshi zisamirwa hejuru.

Nko mu Rwanda, ntitwakwirengagiza ko abahanzi mbere ya Covid-19, mu myaka 3 ya mbere yaho, ubwo ni muri 2017-2019, gukora indirimbo ikuzuza Miliyoni y'abantu wafatwaga nk'ikirangirire muri muzika Nyarwanda, aha koko wari kuba uri ikirangirire kugira ngo uzuzuze Miliyoni kandi abantu bahugiye mu kazi kabo wari kuba wakoze ibintu byiza cyane nk'uko abahanzi bamwe babigezeho.

Gusa uyu mwaka wa 2020 abahanzi bamenye ubwenge babonye za Miliyoni ku ma Youtube dore ko abantu bari kureba cyane imbuga nkoranyambaga basoma ibitangazamakuru, bumva Radio na Television cyane kuko gusohoka ugakora urugendo rudafitiwe uruhushya ntibyari byemewe mu gihe cya 'Guma mu rugo'.

Meddy - Slowly Lyrics / Paroles | AfrikaLyrics

Meddy umwe mu bamenye ibanga ryo guhereza abafana muzika umwaka wa 2020

Muzika rero ya 2020 yararyoshye karahava, mbere abahanzi bari bazwiho kuzuza no kurenza abantu Miliyoni kuri Youtube harimo Meddy, The Ben, Bruce Melodie (mu ndirimbo 'Ikinya', 'Fresh na 'katerina'), 'Andy Bumuntu (mu ndirimbo nka;' Mine',On Fire'..), Clarisse Karasira (mu ndirimbo nka; Gira Neza, na Ntizagushuke, Twapfaga iki,arizo ndirimbo aheruka zarebwe n'abantu basaga Miliyoni), Shaffy(mu ndirimbo , 'Akabanga') n'abandi.

Aha ntitwatunga agatoki umuhanzi runaka, ariko 2020 mu gihe benshi bari bari kwibura mu kibuga no kwishakisha, ni cyo gihe umuhanzi yari gukora indirimbo nyinshi akazihereza abafana maze umwaka ukamusiga heza bikamubera akabando ko mu myaka iri imbere mu gihe icyorezo cya covid-19 cyavuye mu nzira.

Mu ndirimbo zimwe zasohotse mu mpera ya 2019 zinjiye muri 2020 nazo zigira imirindi abantu bazihugiraho bazumva neza bafite akanya. Mu bahanzi twavuga ko babyaje umusaruro uyu mwaka wa 2020 bikaba amahirwe yabo mu gukomeza muzika mu myaka iri imbere bahagaze neza harimo abari basanzwe ari ibikomerezwa muri muzika, n'abandi binjiyemo kubera kumenya ibanga.

Muri bo harimo nka, Meddy wigaragaje cyane mu Rwanda no mu mahanga mu kubyaza umusaruro abantu bari bahugiye ku mbuga nkoranyambaga maze abaha indirimbo zirimo, 'We don’t care, Meddy yakoranye indirimbo na Rj The  Dj na Rayvanny bo muri Tanzania, imaze kurebwa n'abasaga Miliyoni 3, ibyatumye abafana be muri Tanzania baguma kumwumva. Muri Kenya yisunze Otile Brown bakorana indirimbo 'Dusuma' ivugisha ibihugu byombi Kenya n'u Rwanda irebwa n'abasaga Miliyoni 18. Mu Burundi naho yakoranye na Sat-B mu rwego rwo kumvisha abarundi ko agihari.

Bruce Melodie, nawe 2020 niwo mwaka yakijemo umurimo mu myidagaduro, akora Saa Moya, Mahwii, Abu Dhabi (yujuje Milioni mu gihe gito), Ikinyafu, n'Izindi. Mico The Best nawe muri 2019 umuriri yari afite muri muzika watumbagiye cyane mu 2020 akimara gushyira hanze indirimbo "Igare" isamirwa hejuru, yungamo indi yise 'Umunamba' abantu bari kwakira neza.

Davis D, mu bahanzi bamenye ibanga bahereza abakunzi ba muzika ibyishimo mu gihe bari muri gahunda ya Guma mu rugo, indirimbo "Dede" yinjiye mu 2020 abantu bayikunda cyane, maze akora indirimbo zigera ku rundi rwego rushimishije zirimo, Micro (yarebwe n'abasdaga Miliyoni), Ifarahi na Bon nk'indirimbo nshya ye iri hanze. 

Abahanzi ni benshi basoje umwaka wa 2020 bahagaze neza barimo; Israel Mbonyi, King James, Andy Bumuntu, Clarisse Karasira. Nell Ngabo, Platnin, Safi Madiba, Marina, Calvin Mbanda, Butera Knowless, Niyo Bosco, B-threy, Kelvin Kade, Juno Kizigenza, n'abandi bamenyeko kuba abantu bahugijwe na Covid-19 mu ngo zabo ari amahirwe yabo kubahata muzika.

Davis D - Ifarasi (Official Video) - YouTube

David D yahiriwe n'umuziki mu mwaka wa 2020

Twavuga ko umuhanzi utarabyaje umusaruro abantu muri ibi bihe bari bahugiye ku mbuga nkoranyambaga, bizamusaba imbaraga ziri hejuru no gukora ibishya mu myaka icyorezo kizaba cyarangiye, kuko abantu benshi bazaba barasubiye mu buzima busanzwe hagire imibare igabanuka ku bakoresha Youtube kubera akazi.

Mico The Best ahataniye ibihembo bitatu muri Nigeria's BAE Awards - Teradig  News

Mico The Bet yakije umuriro muri muzika ya 2020, uranamuhira yegukana ibihembo bitandukanye mu gihe cyose yari amaze akora muzika

Umuhanzi Nel Ngabo yasohoye indirimbo nshya yise” AGACUPA” | celebz Magazine

Nel Ngabo nawe 2020 imusize heza mu ruhando rwa muzika

IGIHE on Twitter:

Kelvin Kade mu bahanzi bakizamuka biyerekanye uyu mwaka anahabwa igihembo nk'umuhanzi ukizamuka uhagaze neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND