RFL
Kigali

Ni agashya, harimo n’iya Meddy! Wa mwana w'i Rusizi wakoze Radio yatubwiye indirimbo 10 zakunzwe kuri Radio ye n’ibitangaje kuri yo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:31/12/2020 13:33
0


Umwana witwa Bavuginyumvira Emmanuel ufite ubwenge budasanzwe wakoze Radio yatangaje benshi, yatubwiye indirimbo z’abahanzi Nyarwanda zakunzwe kuri iyi Radio n’ibitangaje kuri yo. Yagarutse ku mpano yifitemo n’ubwenge budasanzwa asaba ubufasha.



Bavuginyumvira Emmanuel w’imyaka 17, atuye mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Kamanu mu mudugudu wa Bikinga. Avuka mu muryango uciriritse kuko se na nyina ahanini bakura ibibatunga mu guhinga. Yatunguye benshi ubwo yakoraga Radio yise 'EMMA RADIO' ivugira ku murongo wa 96.4 na 96.5.  


Ni uku muri studio yayo hameze

Mu biganiro bitambuka kuri iyi Radio ye yatubwiye ibyo abaturage bakunda cyane, yagize ati ”Ibiganiro ni ibyerekeranye n’amashyamba, inyamaswa, mbega ku bidukikije ndetse n’ibishishikariza abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Coronavirusi”. Yongeye ko ibindi bakunda ari ibijyanye n’umuziki.

Kuri iyi ngingo y’umuziki nk’abibanda ku myidagaduro, InyaRwanda.com twahise tumusaba kudukorera urutonde rw’indirimbo 10 z’abahanzi Nyarwanda zakunzwe cyane kuri iyi radio ye muri uyu mwaka wa 2020.

URUTONDE RW’INDIRIMBO 10 YADUKOREYE

Mu ruturuturu by The Ben ft Bushali

Ni Wowe by Marina

Dance Like Dis by Jay Polly ft King Dirios

Closer by Uncle Austin, Meddy & Yvan Buravan

Twapfaga iki by Clarisse Karasira

Ndabigukundira by Yvanny Mpano

Warabutwaye by Patricko

Delira by Ally Soudi ft Amalon

Saa Moya by Bruce Melodie

Rwanda ndagukunda by King Jams

Mu kuzitondeka ntacyo yakurikije, gusa yatubwiye ko 2 zakunzwe cyane ari iyitwa 'Rwanda ndagukunda' ya King Jams na 'Saa Moya' ya Bruce Melodie. Twaganiriye na Deo Habineza umunyamakuru ukora ibiganiro by’imyidagaduro kuri RC Rusizi wamugendereye kenshi tumubaza indirimbo yumvise zikunzwe kuri iyi Radiyo mu zo yatubwiye twumva harimo iziri kuri uru rutonde Emmanuel yaduhaye. 

Yagize ati ”Numvise ari iyitwa “Mu ruturuturu” ya Bushali, kandi yanambwiye ko iyo ayicuranze abaturage bumva ari sawa, n’iyitwa “Ni Wowe” ya Marina. Yongeyeho ko ubwo aheruka kumusura yasanze Bavuginyumvira Emmanuel ari kumwe na mugenzi we bari gukora ibyegeranyo babwira abaturage uko icyorezo cya coronavirus cyaje ndetse n’ibindi bijyanye n’abakinnyi.

Deo Habineza [iburyo] ubwo aheruka gusura EMMA RADIO yasanze bari mu biganiro byo kwirinda COVID-19

IBITANGAJE KURI IYI RADIO YE EMMA RADIO

Iyi Radio ye avuga ko yayikoze mu bikoresho byarangije manda yagiye atoragura mu ngarandi z’abakanishi, ifite ubushobozi bwo kumvikana muri metero 200 uvuye ku cyicaro cyayo ku buryo abaturanyi be bakurikirana ibiganiro byayo gatanu kuri gatanu.

Bavuginyumvira Emmanuel yatubwiye ko yayikoze abivanye mu mutwe we gusa nta na hamwe akopeye. Yagize ati ”Ntabwo ndigera ninjira muri studio n’imwe nabaho yaba ari ikora indirimbo, iya Radio cyangwa iya televiziyo”.

Yongeyeho ko yayikoze bimuje mu mutwe gusa. Yavuze ko ifite mikiseri yikoreye. Mu bindi bikoresho bitangaje yavuze ni mikoro ijyana amajwi muri furekanse (Frequency). Mu gihe tumenyereye ko muri studio ya Radio haba harimo imashini ikinirwaho imiziki, we akoresha telefone. Yashyizemo memori kadi (Memory card) iriho indirimbo Magana inani.

Ibiganiro byayo birategurwa, mu gusobanura iyi ngingo yagize ati ”Nifashisha umunyamakuru umwe nawe n’umwana twigana dutegura ibyo biganiro tukabanza tukabivugaho tukareba niba ibyo tugiye kuvuga aribyo noneho twarangiza akaza akabitanga”. N’ubwo bitamunanira kuvuga amakuru cyangwa gutanga ibiganiro yavuze ko we yabihariye uwo munyamakuru we, kuko we aba ari ku buhanga bw’ibyuma ayungurura amajwi n’ibindi.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye nawe yavuze ko umwe mu bayobozi atibuka izina wo muri RURA yamuhamagaye akamubwira ko ibyo akora bagiye kubigenzura niba nta mbogamizi bishobora kuzagira ku mirongo mu kirere cyangwa ku mirongo y’izindi Radio. Yongeraho ko ari umuvumbuzi w’umuhanga ukeneye gufashwa.

Uyu mwana nawe yasabye buri wese ubishoboye kumufasha akabyaza umusaruro impano yifitemo kuva mu buto. Ngo yakuze yumva yazaba umwe mu bakurikirana ibibera mu kirere. Mu bindi yakoze bigaragaza ubuhanga budasanzwe harimo jomeri (indebakure), indege, impuruza (Alarm) n’ibindi.


Iyi mixeri niwe wayikoreye mu bikoresho byashaje yagiye atoragura


Iyi minara yakoze niyo ituma amajwi ashobora kugera ku baturage


Javanix wa kabiri [iburyo] wakoranye indirimbo na Bulldog niwe muhanzi wa mbere yakiriwe muri iyi studio


Emmanuel avuka mu muryango uciriritse ariko afite impano itangaje ikwiriye gushyigikirwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND