RFL
Kigali

Ishimwe Clément yagaragaje abahanzi batanu bo kwitega mu 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2020 11:23
0


Ishimwe Karake Clément Umuyobozi wanashinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Kina Music, yagaragaje abahanzi batanu abantu bakwiye kwitega mu mwaka wa 2021, ashingiye ku byo bakoze muri uyu mwaka wa 2020 tugana ku musoza.



Mu gihe umwaka wa 2020 ugana ku musoza ni ngombwa kureba mu nguni zose z’ubuzima; ibyagezweho, ibitaragezweho n’ibyo umuntu yakwitega mu 2021.  Umwaka 2020 urangiye ushaririye benshi, dore ko hari abari bafite imishinga ikomeye bagiye basubika bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

By’umwihariko uruganda rw’imyidagaduro rwarashegeshwe bitewe n’uko kuva muri Werurwe 2020 kugeza uyu munsi nta gitaramo na kimwe kigeze kiba. Ibitaramo byabaye byose byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari abahanzi bari bafite imishinga yo kujya gutaramira mu mahanga, abari bafite gukorana indirimbo n’abahanzi bo mu mahanga, kumurika Album no kuririmba mu bitaramo bitandukanye n’ibindi byinshi byahagaritswe bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

N'ubwo umwaka wa 2020 waranzwe n’icyorezo cya Covid-19 n’ubu umwana w’umuntu atazi iherezo ryacyo; abahanzi b’ikiragano gishya cy’umuziki n’abamaze igihe mu muziki bakoze uko bashoboye basohora indirimbo mu bihe byikurikirana. Bakora n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki.

Muri uyu mwaka kandi hari abifashishije ikoranabuhanga bamurika Album zabo za mbere. Abandi bateguza ibitaramo bikomeye mu mwaka wa 2021.

Ishimwe Clément Umuyobozi wa Kina Music, yabwiye INYARWANDA, ko ashingiye ku abahanzi batandukanye bigaragaje muri uyu mwaka; Nel Ngabo, Platini, Igor Mabano, Butera Knowless na Bruce Melodie ari bo bahanzi batanu bo kwitega mu mwaka wa 2021.

Mu bahanzi batanu yagaragaje bane ni abo muri Label ye ya Kina Music n’aho umwe ni Bruce Melodie washinze icyiswe ‘igitangaza Music’ yahurijemo Kenny Sol na Juno Kizigenza.

1.Nel Ngabo

Ku wa 04 Nyakanga 2020, Nel Ngabo ubarizwa muri Label ya Kina Music yamuritse Album ya mbere yise “Ingabo” iriho indirimbo 13 yatuye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda zirimo na Se umushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki.

Uyu muhanzi uri mu batanga icyizere mu muziki yamurikiye iyi mu rugo rwa Knowless na Clement ruherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera. Ni igitaramo cyayobowe n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anitha Pendo.

Iyi Album iriho indirimbo “Why” yatangije urugendo rwe rw’umuziki, ‘Byakoroha’, ‘Ya motema’ yakoranye na Platini, ‘Ntibikabe’ yakoranye na Butera Knowless, ‘Nzahinduka’, ‘Boss’ yakoranye na Dj Miller na ‘Nzagukunda’.

Hari kandi ‘Nyereka inzira’ ihimbaza Imana, ‘My Queen’, ‘Zoli’, ‘Low Key’, ‘Agacupa’, ‘Ndaku(Blocka)’ yakoranye na Bull Dogg, ‘Mukwakarindwi’ na ‘Baby’. Yavuze ko iyi Album ariyo ntangiriro y’urugendo rwe mu muziki. Avuga ko yayituye ingabo zitanze ku rugamba rwo kubohora u Rwanda “Kugira ngo tube turi aho turi ubu”.

2.Platini Nemeye

Umwaka urirenze Platini atangiye urugendo rw’umuziki wenyine nyuma y’isenyuka ry’itsinda rya Dream Boys ryakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bihe bitandukanye.

Ni umwe mu bahanzi bavumbukanye imbaduko muri uyu mwaka agaragaza ko afite impano ityaye yo gushyigikirwa. Yakoze indirimbo zoroshye gufata mu mutwe, ziherekezwa n’umudiho ujegeza ingoma z’amatwi zirakundwa karahava!

Ni indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye binagaragazwa n’uko umubare w’abakurikira shene ye ya Youtube wikubye kabiri. Yahereye ku ndirimbo ‘Fata Amano’ yakoranye na Safi Madiba, akomereza ku ndirimbo ‘Veronika’ byavuzwe ko yacyuriyemo uwari umukunzi we na ‘Pase’ yakoranye n’umwami wa Coga Style, Rafiki.

Mu mezi atatu ashize yasohoye amashusho y’indirimbo yitwa ‘Ntabirenze’ yakoranye n’umuhanzikazi Butera Knowless, iheruka yitwa ‘Atansiyo’ yakoreye mu Mujyi wa Dubai yifashishije umunyamideli Cycy Beauty bakanyujijeho mu rukundo.

We na Nel Ngabo bazapfundikira ibitaramo bya ‘My Talent Live Concert’ ku wa kane tariki 31 Ukuboza 2020 guhera saa yine n’igice z’ijoro kuri Televiziyo y’u Rwanda.

3. Butera Knowless

Muri Mata 2020, Butera Knowless yabwiye INYARWANDA, ko ari gutekereza kwizihiza mu buryo bwihariye imyaka 10 amaze mu muziki amurikira Album ebyiri abafana be mu gitaramo yashoboraga gukora mu mpera z’uyu mwaka.

Yavugaga ko Imana yabanye nawe mu gihe cy’imyaka 10 amaze mu muziki. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ntiyabashije gukora iki gitaramo. Ahubwo yakomeje urugendo rwo kunogereza Album ze ebyiri. 

Knowless yinjiye mu muziki mu 2010 mu gihe kimwe n’abahanzi barimo Oda Paccy, Miss Jojo, Ciney, Miss Shanel n’abandi.

Zimwe mu ndirimbo ze yahereyeho zamumenyakanishije zirimo ‘Ibidashoboka’, ‘Nkoraho’ n’izindi. Ibi byatumye ataramira mu Bubiligi n’ahandi aza no gutangira gukorana na Label ya Kina Music ya Ishimwe Clement barwubakanye ubu.

Uyu muhanzikazi yegukanye ibihembo birimo ibya Salax Awards, Primus Guma Guma Super Stars, HIPIPO Awards n’ibindi.

Mu 2011 yamuritse Album ‘Komera’; mu 2013 amurika Album ‘Uwo ndiwe’, mu 2014 yamuritse Album ‘Butera’ naho mu 2016 yamuritse Album ‘Queens’. Uyu muhanzikazi afite indirimbo nshya zirimo ‘Player’, ‘Nyigisha’, ‘Blessed’, ‘Inshuro 100’ n’izindi.

4.Igor Mabano

Muri uyu mwaka, Igor Mabano yashyize ku isoko Album ye ya mbere yise ‘Urakunzwe’ iriho indirimbo 16 zirimo: ‘Habi cyane’, ‘Back’, ‘Ndagutekereza’, ‘Gake’ yakoranye na Nel Ngabo, ‘Dear Mashuka’, ‘Too Late’, ‘Urakunzwe’, ‘Ni ukuri’, ‘Iyo utegereza’, ‘Ubutumwa’.

Uyu muhanzi aherutse kubwira INYARWANDA, ko yanatangiye urugendo rwo gutegura Album ye ya kabiri. Muri uyu mwaka kandi Igor Mabano yaririmbye mu bitaramo bya ‘Iwacu Muzika Festival’.

Ku wa 21 Ugushyingo 2020, Igor Mabano yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘For Real’ yakoranye na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Icyo gihe yabwiye INYARWANDA, ko we na The Ben ari inshuti z’igihe kitari gito bitewe n’uko bagiye bahurira mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.

Mabano yacurangiye The Ben mu bitaramo bikomeye birimo icyo uyu muhanzi yakoreye mu Mujyi wa Kigali, ku nshuro ya mbere ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’imyaka irindwi.

Uyu muhanzi kandi wabaye umucuranzi ukomeye yanacurangiye The Ben mu bitaramo bya sosiyete y’itumanaho ya Airtel byazengurutse igihugu. Ndetse Igor Mabano ni umwe mu bacurangiye The Ben mu gitaramo cy’ibihembo byitiriwe Mo Ibrahim cyabereye muri Kigali Convention Center cyarimo n’itsinda ryo muri Kenya, Sauti Sol.

5.Bruce Melodie

Bruce Melodie, umuhanzi wahariwe n’umwaka wa 2020! Yasohoye indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye zinavugisha benshi amangambure. Yashyize ku isoko indirimbo nka ‘Saa Moya’, ‘Katerina’ yabyinywe muri Tanzania, ‘Abdu Dhabi’ n’izindi zimaze kurebwa n’umubare munini kuri Youtube.

Muri Nyakanga 2020, Bruce Melodie yashyize umukono wo kwamamaza ikinyobwa cya Brok. Anafite amasezerano yo kwamamaza Star Times, Infinix, Visit Rwanda n’ibindi byinshi bimwinjira agatubutse mu mufuko.

Mu Ukwakira 2020, yatanzweho urugero na benshi nk’umuhanzi wubakiye inganzo ye ku muziki witsa ku rukundo rwo mu mashuka. Byatumye abantu benshi bataramira ku bahanzi bari mu murongo nk’uwe. Ndetse abayobozi batandukanye barabihaniza.

Uyu muhanzi kandi yegukanye ibihembo bibiri birimo icya Kiss Fm n’icya Isango Star. Yanavuzwe cyane muri uyu mwaka nyuma y’uko we na Shadd Boo bafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aherutse kubwira INYARWANDA, ko ari gutekereza kuzakora igitaramo cyo kuzihiza imyaka 10 azaba amaze mu muziki.

Ishimwe Clément yagaragaje abahanzi batanu barimo umugore we Butera Knowless bo kwitega mu mwaka wa 2021.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND