RFL
Kigali

CHAN 2020: Kuri Stade Amahoro hazabera imikino 2 ya gishuti mbere y'uko Amavubi yurira indege

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/12/2020 8:06
0

Ikipe y'igihugu Amavubi izakina imikino 2 ya gishuti n'ibihugu 2 bitandukanye mbere yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera muri Cameroun.Umukino wa mbere wa gishuti Amavubi azakina, ni umukino uzaba tariki 07 Mutarama 2020 ukabera kuri Sitade Amahoro i Remera u Rwanda rucakirana na Namibia. Tariki 10 Kanama nanone Amavubi azakina na Congo Brazzaville ahite asoza imikino yayo ya gishuti, asigare apanga uko yurira indege yerekeza muri Cameroun.

Amavubi yaherukaga guhura na Namibia tariki 16 Ugushyingo 2012 banganya ibitego 2-2, wari ukino na wo wa gishuti ku ruhande rw'u Rwanda biteguraga imikino ya CECAFA yari kubera muri Uganda.

Tariki 13 Mutarama 2020, nibwo Amavubi atozwa na Mashami Vincent azurira indege yerekeje muri Cameroun, ari naho hazabera imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN. U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Togo, Uganda na Moroc.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND