RFL
Kigali

Abahanzi Kayirebwa, Masamba, Makanyaga na Cyusa bazaririmba muri East African Party 2021

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/12/2020 7:14
0


Abahanzi bagwije ibigwi Cecile Kayirebwa, Masamba Intore na Makanyaga Abdul ndetse na Cyusa Ibrahim uri mu nzira batumiwe kuririmba mu gitaramo cya East African Party 2021 cyahaye umwihariko abahanzi baririmba umuziki gakondo cyiswe ‘Easr African Party 13 Special Edition Dutarame’.



Tariki 28 Ukuboza 2020, ni bwo INYARWANDA yatangaje ko ifite amakuru yizewe ahamya ko igitaramo cya East African Party kizinjiza Abanyarwanda mu mwaka wa 2021 cyatumiwemo abahanzi b’umuziki wubakiye kuri gakondo gusa.

Kuri uyu wa 31 Ukuboza 2020, abategura iki gitaramo batangaje ko kizaba kuri uyu wa kane tariki 01 Mutarama 2021, aho kizaririmbamo abahanzi Masamba Intore, Cecile Kayirebwa, Masamba Intore, Makanyaga Abdul ndetse na Cyusa Ibrahim.

Iki gitaramo kizabera kuri Televiziyo y’u Rwanda guhera saa tatu n’igice z’ijoro. Masamba Intore yanditse kuri konti ye ya Twitter abwira abafana be n’abandi ko nta rungu bateze kuzagira mu gihe cyose agicigatiye inganzo. Yaboneyeho n’umwanya wo kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2021.

Ati “Nta rungu muteze kuzagira ngicigatiye inganzo. Mbonyeho kubifuriza umwaka muhire, uzababere uw’imigisha myinshi. Ndabakunda mba ndoga Rubaku.”

East African Party ni kimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda. Mbere y’umwanduko w’icyorezo cya Covid-19 cyahurizaga i Kigali abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n’abo mu mahanga hagamijwe gushimisha abaturarwanda n’abandi.

Iki gitaramo kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga. Amashusho azafatirwa muri Kigali Arena hanyuma atambutswe kuri Televiziyo y’u Rwanda, ku wa 01 Mutarama 2021 mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kwinjira mu mwaka mushya.

 

Ni ku nshuro 13 East African Party igiye kuba kuva mu mwaka wa 2009. Igiheruka cyabaye mu 2019, cyahaye umwihariko abahanzi b’abanyarwanda, ndetse umushyitsi Mukuru yari Mugisha Benjamin [The Ben].

Kuva ibi bitaramo byatangira kubera mu Rwanda (2009-2019) byatumiwemo abahanzi 50 barimo Abanyarwanda 29 n’abo mu mahanga 21, bavugije umurishyo w’ingoma biratinda-Abakibyiruka n’abakuze barizihirwa.

Umuhanzi Kidum wisubiyeho ku cyemezo yari yafashe cyo kudataramira mu Burundi, ni we uri imbere y’abandi bahanzi bo mu mahanga bamaze kuririmba inshuro nyinshi muri East African Party, kuko yasusurukije Abanyarwanda inshuro eshatu mu bihe bitandukanye.

Ibitaramo bya East African Party byinjiye agatubutse mu mifuko y’abahanzi batandukanye by’umwihariko abo mu mahanga bo muri Uganda, Burundi, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi henshi.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou utegura ibi bitaramo aherutse kubwira Kiss Fm, ko bimwe mu bitaramo bya East African Party byagenze neza birimo icyaririmbyemo Cecile Kayirebwa, Makanyaga Abdul, Mwitenawe Augustin, Orchestre Impala, Butera Knowless, King James n’umuraperi Jay Polly.

Igitaramo cya East African Party kizinjiza Abanyarwanda mu 2021 cyahaye umwihariko abahanzi baririmba umuziki gakondo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND