RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangije icyo yise ‘Big Tings Happen’ mu rwego rwo gufasha abakiriya bayo kubona serivise zihuse biboroheye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/12/2020 7:37
0


‘Big Tings Happen’ yashyizweho na MTN Rwanda yitezweho gufasha abakiriya bayo kubona serivise ku buryo bwihuse kandi zinoze ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko izo biha ubwabo n’izo bahabwa. Big Tings Happen yuje umutekano nk’uko byatangajwe na Rosine Dusabe umukozi muri MTN Rwanda ufasha abakiriya.



Avuga kuri iyi kampanye bise ‘Big Tings Happen’, umuyobozi w'ishami rishinzwe gufasha abakiriya muri MTN (MTN’s Senior Manager for Costumer Experience), Rosine Dusabe yavuze ko ari amahirwe ku bakoresha MTN Rwanda ndetse no ku bazayikoresha vuba kuko bashyiriweho uburyo bwo kwifasha ubwabo bakoresheje *456# bakabona ibyabasabaga kubanza kunyura mu zindi nzira.

Dusabe yavuze ko gahunda yo gushyiraho ‘Big Tings Happen’ bayitekereje kugira ngo borohereze abakiriya bayo. Yagize ati ”Iyi kampanye twise 'Big Tings Happen’ ifite intego yo korohereza abakiriya ba MTN Rwanda bose kuri serivise zimwe na zimwe bari basanzwe bakenera kandi zikihuta kurenza ubusanzwe. Muri Big Tings Happen, abakiriya bacu bazajya bifasha kugira ibyo bikemurira, bikorwe vuba, kandi bibe bifite n’umutekano uhagije. Big Tings Happen , every where you go”.

Iyi gahunda ya Big Tings Happen ifite udushya tuzashyira umukiriya imbere, akabasha kuba yabona amakuru yose ya MoMo ye, kumenya umubare ufungura SimCard ye yifunze n’ibindi akanze *456#. Umuntu ukoresha MTN azabasha gufungura Sim Card ye yifunze, kumenya amakuru yose ku ma inite yaguze mu gihe cy’iminsi 10, gukoresha Sim Swap nabyo bizajya byihuta ku kigero cy’iminota 3 gusa bikaba birangiye.

Ku bakozi ba MTN batanga ama inite (MTN Agents), nabo ntibasigaye, Big Tings Happen izajya ibafasha kugura ama inite yo gucuruza bakoresheje MTN Mobile Money zabo bakaba banakwiguriza bakishyura nyuma. Abakenera ubufasha kuri MTN, bashaka kubaza ibibazo cyangwa bakeneye ubundi bufasha nabo bazajya bafashwa byihuse binyuze ku mbuga nkoranyambaga za MTN Rwanda (Facebook, Twitter, Email) kimwe no ku muyoboro wa MTN Rwanda utishyurwa ari wo 100 (MTN Toll Free number 100).

Dusabe yavuze ko kandi MTN Rwanda nk’ikigo cya mbere cy’itumanaho mu Rwanda bashyize umukiriya imbere ndetse bamutekerereza icyamufasha kujya abona serivise nziza kandi vuba abyikoreye. Ati”Turimo guhindura ibyo twakoraga tubinyuza mu ikoranabuhanga tugashyira mu bikorwa ibifasha abakiriya ba MTN Rwanda kubona ibyo bifuza bitabagoye binyuze mu ikoranabuhanga kandi babyikoreye”.

MTN Rwanda ni cyo kigo cy’itumanaho cya mbere mu Rwanda, kuva mu 1998, iki kigo cyagiye cyagura imiyoboro yacyo kimwe no kuyiteza imbere kugeza ubwo kibaye icya mbere no mu bigo bifite interineti yihuta. MTN Rwanda ifasha abakiriya bayo kubona serivise zitandukanye zirimo kubona ama inite yo guhamagara, kubitsa no kubikuza bakoresheje MTN Mobile Money, kwiguriza bakoresheje MoKash ndetse bakaba banakwizigamira.


MTN Rwanda bati "Tukwakirana ubwuzu. Urisanga"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND