RFL
Kigali

Isomwa ry’urubanza Oda Paccy ashinjwamo ubwambuzi ryasubitswe

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/12/2020 17:43
0


Nyuma y'uko umuraperikazi Oda Paccy atanze ubujurire mu rubanza ashinjwamo ubwambuzi bwa 27,935,000 Frw, umwunganizi we akavuga ko kwishyura aya mafaranga ari akarengane gakomeye kuko Denis wayabahaye yayatanze nk’inkunga, isomwa ryarwo ryagombaga kuba uyu munsi ryasubitswe.



Ubwo inyaRwanda yitabiraga uru rubanza rw’ubujurire rwabaye kuwa Kane tariki 17 Ukuboza 2020, uhagarariye Oda Paccy na Umutoni Nadia yagaragaje ingingo zatumye batanga ubujurire zirimo akarengane abakiriya be bakorewe bishyuzwa amafaranga twagarutseho urukiko rwabategetse. 

Icyo gihe yabwiye Perezida w’urukiko ko umushoramari Dennis Loi yayatanze nk’inkunga atari inguzanyo cyangwa ubufasha, asobanura byimbitse ingingo zibigaragaza zirimo ubutumwa butandukanye Oda Paccy yagiye yandikirana n’uyu mushoramari.

Abunganizi ba Dennis Loi nabo bavuze ko ibyo avuga ari ibinyoma byambaye ubusa basobanura uko aya mafaranga yagiye atangwa mu buryo buzwi kandi hari n’inyandiko zibigaragaza abaregwa bashyizeho umukono nk'uko bose bari bahuriye ku mushinga Ladies Empire.

N’ikimyenyimenyi aba bunganizi bari babiri basobanuye uko umushoramari Dennis Loi yaje mu Rwanda avuye muri Canada gukurikirana imari yashoye byose bigamije gutesha agaciro imvugo y’uhagarariye abajuriye wavugaga ko amafaranga yari inkunga. 

Perezida w’urukiko nyuma yo kumva impande zombi yavuze ko uru rubanza rw’ubujurire ruzasomwa kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020 saa 14:00 z’igicamunsi. Mu rukiko umucamanza yanzuye ko uru rubanza ruzasomwa tariki 28 Mutarama 2021. Yavuze ko ibi byatewe n’uburemere bwarwo. 

Mu isomwa ry’uru rubanza Oda Paccy ntiyahagaragaye gusa hari umwunganizi we cyo kimwe n’abunganira umunyemari Dennis Loi. Icyakora mu isomwa ryarwo hagaragayemo Helene Labelle mu bujurire wari wavuze ko atagakwiye kuba agaragara muri uru rubanza kuko imigabane ye yayigurishije Dennis Loi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND